Mu mashusho The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram, yari kumwe n'umukunzi we Uwicyeza Pamela, baririmba indirimbo 'Why' uyu muhanzi yakoranye na Diamond Platnumz.
Ni indirimbo yasohotse ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 3 Mutarama 2022, ikaba yakiranywe na yombi n'abakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunzi ba The Ben.
Mu mashusho yasangije abakunzi be, The Ben yari kumwe n'umukunzi we Pamela maze baririmba igitero cya mbere cy'iyi ndirimbo, aho umwe yaririmbiraga undi.
Pamela ni we wabanje mu ijwi ryiza maze agira ati 'Ese uzahaguma, mbwira, urukundo rwanjye ruzaba ruhagije kugeza ku mpera z'ibihe?'
The Ben yahise amwakira akomeza agira ati 'Ni iki mu by'ukuri kiguteye ubwoba? Nzakurinda buri munsi. Nzarinda umutima wawe, yeah yeah'.
Why, indirimbo ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz ikaba yarasohotse mu buryo bw'amajiwi ariko ifite amashusho y'amagambo (Audio & Lyrics Video), kuri YouTube ikaba imaze kurebwa n'ibihumbi 517.