Twaganiriye! Tessy yavuze urugendo rukomeye n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda, ni umwe mu myuga itunze abatari bacye ariko ababayeho neza akenshi baba baranyuze mu nzira y'inzitane n'itanura ryaka. Umwe mu banyuze muri uyu muriro ni umunyamakurukazi Tessy ukorera Isango Star mu biganiro by'imyidagaduro birimo Sunday Night na Isango na Muzika. 

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tessy w'imyaka 21 y'amavuko wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse hamwe akahakorera ku buntu, yahishuye byinshi ku buzima bwe. Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, yatangiye adusangiza urugendo rwe ku ntebe y'ishuri n'uko yisanze mu itangazamakuru.

Yagize ati: 'Tessy ni izina nkoresha mu kazi, amazina asanzwe ni Kayitesi Yvonne. Mu rugo ni mu Mutara, nkora ku Isango Star mu kiganiro Isango na Muzika kuri Televiziyo na Sunday Night kuri radiyo. Ikindi nkaba ndi umukobwa ukunda akazi ke, umukobwa uzuzuza neza imyaka 22 kuwa 20 Ugushyingo.'

Avuga uko yize amashuri ye ati: 'Amashuri abanza nayize mu rugo mu Mutara, ayisumbuye icyiciro rusange nyiga muri APRED Ndera, nyuma yo gutsinda ikizamini gisoza uwa gatatu banyohereza muri Kayonza Modern mpasoreza uwa kane, ariko mu wa gatanu hagati kubera kurwara igifu njya muri APE Rugunga nkajya niga ntaha, ni naho nasoreje mu ishami ry'Imibare, Ubugenge n'Ubutabire (PCM).'

Akomoza ku buryo yinjiye mu itangazamakuru ati: 'Natangiye nkorera ama youtube channel ariko ntibuka neza, igitangamakuru nakoreye bwa mbere yari Sana Radiyo natangiye kuhakorera mu 2020 mu kiganiro cy'imyidagaduro ishingiye ku iyobokamana, nza kubona umwanya kuri Family TV naho nahakoze mu 2020 nko mu kwezi kwa karindwi nkorayo ikiganiro kitwa 'Murika' kijyanye n'ubucuruzi.'

Tessy ahamya ko kuri ibyo bitangazamakuru byose yakoreraga ubuntu ati: 'Nyuma rero birangiye urabizi gukora itangazamakuru bisaba gushyiramo umuhate kandi akaba ari ikintu ukunda, rero hagati aho kuba narakoreraga kuri Sana na Family, nakoraga nta muntu unyishyura, just hustle.'

Agaruka ku buryo kugira ngo abone akazi kamwishura yari inzira ndende ati: 'Rero kuri iki gihe gukora ikintu kitakwinjiriza kitaguha amafaranga biba bigoye, hanyuma byatumye ntangira gushaka abandi banyamakuru bagenzi banjye abo nandikira ku ma Instagram, urabizi bamwe kugusubiza biba bigoye iyo uri umunyamakuru ukiri hasi ntawe ukuzi, utarakora izina.'

N'ubwo ariko biba bigoye, Tessy yakomeje kugenda agerageza kumenyana n'abandi banyamakuru. Ati: 'Ubwo ntangira kugenda menyana na bamwe ari na ko naje guhura na Emmalito ukora ku Isibo TV. Mu kuri Emmalito yaramfashije cyane, icyo gihe yakoraga ku Isibo Tv nanjye nkora kuri Family Tv hanyuma nza gukomeza nshakisha yaba kuri Prime nashatse kujyayo ariko bitewe n'imikoranire itaragenze neza ntitwakorana.'

Tessy ashimangira ko Emmalito yamubereye umugisha, ati: 'Muri uko gushaka ahantu nakorera ariko banampa amafaranga, Emmalito ndabyibuka ni we wampamagaye arambwira ati 'Tessy ku Isango barasha umukobwa mu myidagaduro' kandi njye nakoraga ikiganiro kijyanye n'ubucuruzi.'

Avuga ukuntu noneho yageze ku Isango Star ati: 'Emmalito yaje kumpuza na Cedrick njya ku Isango mpura n'abayobozi baho njyera ku Isango gutyo, turavugana urumva byabaga bigoye kuba wakoraga ikiganiro cy'ubucuruzi ukajya mu myidagaduro ariko bitewe no kugira umuhate no gukora itangazamakuru kandi ndikunda, ahantu hose nagiye nisanga n'umuntu dukorana ntabwo agoye.'

Mu mikurire ya Tessy yakuze akunda Anita Pendo na Tidjara Kabendera nk'uko yabidutangarije ati: 'Nakuze nkunda ibiganiro bya Anita Pendo, ni umuntu nakuze ndeba yewe na TK Kabendera ni abantu nakuze ndeba bakora imyidagaduro, babikora neza badushimisha.'

Mu nzira igana ku ntsinzi yishimira yo gukora ku Isango Star, avuga ko yabigezeho nyuma yo guhura n'ibigusha n'inzitizi nyinshi nyamara iyo nzira akayinyuramo yemye. Ati: 'Nahuye n'inzitizi nyinshi ariko hamwe no kwiyubaha ubinyuramo, kandi ni kimwe n'akandi kazi kose nta kazi katagira inzitizi.'

Atanga urugero rw'inzitizi yahuye nazo ati: 'Urugero hari bimwe mu bitangazamakuru cyangwa na bamwe bakora muri ibi bintu tuba dukoramo bumva ko kuba uri umukobwa niba ushaka akazi, akumva ko yakujyana mu  bindi bidahesheje agaciro umuntu akumva ko kuba wabona aho hantu ho gukorera bisaba kuba waryamana nawe.'

Ashimangira iyi ngingo agira ati: 'Njyewe hari kimwe mu bitangazamakuru nagiyeho sindi buvuge ngo ni ikihe, biba ngombwa ko mpura n'umukoresha wacyo yari umuyobozi ariko ntiyari nyiri igitangazamakuru, gusa ari mu mwanya mwiza wo kuba yaguha akazi, biba ngombwa ko nanjye mpura n'icyo kibazo ariko birangira bitabaye.'

Akomeza agira ati: 'Kubera n'ako gaciro nakubwiye, ntabwo umuntu aguhaye akazi biciye muri ubwo buryo wakarambaho. Ni yo mpamvu nabiretse nanjye nakabaye nkora ahantu heza cyane ariko nkomeza mpa hustling n'ako kazi kandi kugeza njyeze ku Isango Star.'

Mu nama Tessy agira abandi bakobwa bifuza kugira aho bagera "ni ugukora cyane kuko kuryamana n'abakoresha nta mugisha urimo kandi icyawe ntaho kijya'. Anishimira kandi kuba akora ku Isango Star yareze benshi mu banyamakurukazi bakomeye kuri ubu mu myidagaduro nyarwanda, ibintu bimuha icyizere cyo kuzagera kure. 

Umunyamakurukazi Tessy wa Isango Star 

Ni umwe bakobwa bacye bakora mu gisata cy'imyidagaduro

Wifuje gusangira nawe wamutegurira ibirayi uko byaba bimeze kose n'umutobe w'umwembe 

Yanyuze muri byinshi ku myaka ye micye ngo abashe kugera aho ageze ubu yishimira cyane

Yishimira mu buzima kuba yarabashije kwisanga akorera Isango Star afata nk'umubyeyi

Ibara ry'umutuku riri mu ya mbere akunda kimwe n'inkweto ndende

Ku mbuga nkoranyambaga akoresha izina rya only_tessy_

Tessy akomoka mu Ntara y'Iburasirazuba ahazwi nko mu Mutara



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113871/twaganiriye-tessy-yavuze-urugendo-rukomeye-nkumukobwa-yagenze-kugera-yisanze-ku-isango-sta-113871.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)