U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu bitekanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri raporo yakozwe n'ikigo cyitwa Use Bounce nicyo gihugu rukumbi cyo muri Afurika cyabashije kuza mu 10 bya mbere byiganjemo ibyo ku mugabane w'i Burayi.

Ku mugabane wa Asie naho u Buyapani nibwo bwaje mu bihugu 10 bifite umutekano ku Isi.

Ibyo bihugu biyobowe n'u Busuwisi, Slovania, u Buyapani, Georgia, Islande, u Rwanda, Croatie, Repubulika ya Cheque, Austria na Danemark.

Mu gukora urwo rutode ahanini harebwa ku byaha bikorerwa mu gihugu, umutekano ukigaragaramo ku muntu ugisuye.

Abakoze uru rutonde bagaragaza ko u Rwanda rwaje mu myanya y'imbere kubera ko rwashyize imbaraga nyinshi mu kubaka inzego zihamye z'umutekano byongera amahirwe n'icyizere cy'umuturage ku mutekano.

Si ubwa mbere u Rwanda rushyizwe mu bihugu by'imbere mu kugira umutekano kuko mu 2018 rwari rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitekanye muri Afurika ku rutonde rwakozwe na Gallup Global Law and Order n'amanota 83%.

Mu mwaka wakurikiyeho rwashyizwe mu bihugu bifitiwe ikirere aho umuntu aba atekanye mu gihe agenda wenyine mu masaha y'ijoro.

Kuva mu 1994 u Rwanda rwakoze amavugurura menshi agamije kuzamura icyizere cy'umuturage ku birebana n'umutekano birimo kubaka inzego z'umutekano zikomeye, ibikorwa remezo biramwegerezwa ku buryo yoroherwa no gukora ibikorwa byo kwiteza imbere mu mutekano usesuye.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere mu bihugu bitekanye muri Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashyizwe-ku-mwanya-wa-mbere-muri-afurika-mu-bihugu-bitekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)