U Rwanda rwungutse imashini ya MRI ya gatanu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imashini ya gatanu igeze mu gihugu nyuma y'izindi ziri mu Bitaro by'Umwami Faisal, Medi Heal na Legacy Clinics yayizanye mu minsi ishize.

MRI ifite ubushobozi bwo gusuzuma indwara zo mu bwonko, umugongo, umutima, impyiko, umwijima n'izindi ndwara nyinshi, ikaba ituma serivisi zitangwa mu buryo bwihuse kandi bunoze kuko igaragaza uburwayi vuba, aho ibisubizo by'ibizamini byoroshye biboneka mu masaha atatu, mu gihe iby'ibizimini bihanitse biboneka mu masaha 24.

Ivuriro rya Frontier Diagnostics Center & Polyclinic ni iry'ikigo mpuzamahanga kizwi nka Azaytouna Network of Co.ltd, kuri ubu rizajya rikorera mu Mujyi wa Kigali i Nyarutarama haruguru gato y'ikibuga cya Golf.

Usibye MRI, iri Vuriro rifite Laboratwari iri ku rwego rwo hejuru, irimo ibikoresho byose bikenewe (fully automated laboratory), ndetse n'imashini zigezweho mu buvuzi mpuzamahanga zirimo MRI 1.5 Tesla, CT-Scan, X-Ray FDR smart Fujifilm, Ultrasound, Echocardiography n'imashini yifashishwa mu kuvura mu nda no mu mara (Endoscopy machine).

Umwihariko waryo ni uko rizaba rifite abaganga b'inzobere baturuka mu bihugu bitandukanye barimo abo mu Misiri, Igihugu kizwiho kuba giteye imbere mu buvuzi.

Muri Frontier Diagnostics Center&Polyclinic hazajya hatangirwamo serivisi z'ubuvuzi zirimo ubuvuzi bw'abana (pediatric), ubw'uruhu (dermatology), ubw'indwara z'umutima (cardiology), ubw'indwara z'amagufa (orthopedic) n'ubwa Kanseri (oncology).

Hazajya havurirwamo kandi n'indwara zo mu mubiri (internal medicine) aho bafite servisi ya endoscopy iri ku rwego rwo hejuru, kunyuzwa mu cyuma (Imaging services), ubwo kugorora ingingo (physiotherapy), kubaga byoroheje (minor surgery), serivisi za laboratwari, ubuvuzi bwihutirwa ndetse n'iz'abavurwa bakeneye aho kuruhukira by'igihe gito (short stay).

Ubwo iri vuriro ryafungurwaga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, yavuze ko kuba iri vuriro ryazanye MRI bigiye koroshya serivisi z'ubuvuzi.

Ati 'Iri vuriro rizajya ritanga serivisi zitandukanye ariko icyo rije ryongera gikomeye ni MRI na Scaner, biraza kudufasha kuko umuganga watse ikizamini umurwayi ntabwo ari buze gutegereza iminsi runaka kugira ngo agikoreshe ahubwo araba afite amahitamo atandukanye.'

Yongeyeho ati 'Umuganga nawe uri gucyeka indwara arajya ayibona kare bifashe umurwayi gutangira imiti kare kandi ntarembe.'

Yakomeje avuga ko iri vuriro rizateza imbere ubuvuzi bushingiye ku bukerarugendo.

Ku ruhande rw'Umuyobozi wa Frontier Diagnostics Center&Polyclinic, Dr. Suzan Mamoun Homeida, yavuze ko bahisemo kuza gukorera mu Rwanda kuko ari Igihugu giteza imbere ubuvuzi bw'ikoranabuhanga.

Ati 'Iri vuriro rikoresha ikoranabuhanga rihambaye risanzwe rikoreshwa ahandi ku Isi mu bihugu byateye imbere, turizera ko rizagira umusanzu ritanga mu kuzamura ubuvuzi bwo mu Rwanda.'

Frontier Diagnostics Center&Polyclinic izajya yakira abarwayi bataha n'abarara ndetse rizajya rigendera ku biciro byashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima.

Aho abana bazajya bavurirwa muri Frontier Diagnostics Center&Polyclinic
Frontier Diagnostics Center&Polyclinic ifite umwihariko wo gutanga serivisi z'ikoranabuhanga mu buvuzi
Frontier Diagnostics Center&Polyclinic yafunguwe ku mugaragaro
Iri vuriro riherereye i Nyarutarama
Iri vuriro ryitezweho kuzamura urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda
MRI u Rwanda rwungutse izajya ikorera mu ivuriro rya Frontier Diagnostics Center&Polyclinic
Ubu bemerewe gutangira kwakira abarwayi
Ubwo batambagizwaga uko iri vuriro rimeze
Ubwo iri vuriro ryafungurwaga
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, yavuze ko kuba iri vuriro ryazanye MRI bigiye koroshya serivisi z'ubuvuzi
Yvan Ngenzi niwe wayoboye ibirori byo gufungura iri vuriro ku mugaragaro
Umuyobozi wa Frontier Diagnostics Center&Polyclinic Dr. Suzan Mamoun Homeida yavuze ko bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu giteza imbere ubuvuzi bw'ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-mri-ya-gatanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)