Abaganiriye na IGIHE ku wa 25 Mutarama 2022 ubwo biteguraga gusoza icyiciro cya 22 cy'amasomo atangirwa Iwawa mu Karere ka Rutsiro basobanuye uko bagiye bagera muri iki kigo.
Utubereyimfura Rodrigue wo mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 12 bitewe no gushukwa n'abo yamaragana na bo umwanya munini.
Yagize ati 'Twari mu gihe abanyeshuri baba barashoje ibizamini maze bagenzi banjye baranyoshya tujya mu iraha ryo gukoresha ibiyobyabwenge. Bamfashe ngize imyaka 23 ntarabireka. Nanywaga urumogi, itabi n'inzoga nyinshi. Ikintu cya mbere nishimiye ni indangagaciro twigiye hano, iyo umuntu azikurukije, zimugirira akamaro.'
Shema Frank, ni umugabo wo mu Karere ka Nyarugenge warangije kaminuza akajya mu bukanishi ariko ngo bagenzi be baramushutse ayo akoreye akajya ayagura urumogi.
Ati "Inshuti mbi ni cyo kintu cyatumye nisanga nkoresha ibiyobyabwenge. Narahemutse, mpemukira abana banjye nanjye ntiretse. Umuryango wanjye nawizeza ko ibi bintu bitazasubira kandi ndasaba imbabazi umuryango nyarwanda.'
Shema avuga ko atahanye ingamba zo kujya akora akizigamye, akiteza imbere kandi akazasanga cya kigare kamushutse akakigira inama kugira ngo gihinduke kuko igihugu gikeneye imbaraga z'urubyiruko kugira ngo gikomeze gutera imbere.
Umuhuzabikorwa w'Ikigo cy'Igororamuco cya Iwawa akaba n'inzobere ifasha abafite uburwayi bwo mu mutwe, Dr Jean Damascène Nshimiyimana, yavuze ko hari ubwo ibintu bipfira mu muryango.
Ati "Akenshi mu miryango niho bipfira ariko ni naho hari igisubizo. Iyo umugabo n'umugore baryana, barwana nta wundi uhazaharira uretse umwana. Abana benshi dufite hano bava muri bene iyo miryango ni yo mpamvu dushishikariza ababyeyi kurera abana neza no kubabera urugero."
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yavuze ko biteguye gusubiza mu buzima busanzwe abagororewe Iwawa kugira ngo batazasubira mu buzererezi.
Icyiciro kirangije amasomo no kugororwa byaberaga Iwawa ni icya 22. Kuva iki kigo cyatangira mu 2010 kimaze kewakira abarenga 27.300.