Uburanga n'ibyo wamenya ku nkumi yakoreshejwe mu ndirimbo 'Why' ya The Ben na Diamond (MAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo hagiye hanze amashusho y'indirimbo 'Why' y'umuhanzi nyarwanda The Ben yakoranye n'icyamamare muri Afurika gikomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz, bakaba barifashishije umunyamideli wo muri Tanzania, Nelly Alexandra Kamwelu.

Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi, yatangiye gukorwa mu Gushyingo 2021, amashusho yayo yasohotse uyu munsi, mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Madebeats wo mu Rwanda na Iraju Hamisi Mjege wo muri Tanzania, amashusho yayobowe na Irankunda Julien afatanyije na Hascana, mu masaha make isohotse imaze kurebwa n'abakabakaba ibihumbi 500.

Inkumi yatumye amashusho y'iyi ndirimbo iryoha ari nayo tugiye kugarukaho, ni Nelly Alexandra, umunyamideli ukomoka muri Tanzania.

Nelly Alexandra Kamwelu yavutse mu 1993, ni umunyamideli ukomeye, avuka kuri se w'Umunyatanzaniya na nyina w'Umurusiya.

Yatangiye kwitabira amarashanwa y'ubwiza yo mu turere muri 2008 aho yaje kuba igisonga cya 2 cya Miss Ilala (Ilala ni akarere kamwe kagize Umujyi wa Dar es Salaam), muri uwo mwaka kandi yitabiriye Miss Tanzania ariko ntiyarenga umutaru.

Nelly wegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2011, yari yatangiye kujya ajya mu mashusho y'indirimbo muri Tanzania, yaje no gukora indirimbo yitwa 'Say it to my face' mbere y'uko yerekeza muri São Paulo muri Brazil muri Miss Universe ahagarariye Tanzania muri 2011, iyi ndirimbo yaje gusohoka we ari muri iki gihugu.

Ni we mukobwa rukumbi muri Tanzania witabiriye amarushanwa y'ubwiza 4 akomeye ku Isi kandi byose bikaba mu mwaka umwe, yitabiriye Miss Universe mu mujyi wa São Paulo muri Brazil, yitabira Miss International 2011 yabereye Chengdu mu Bushinwa, yitabira Miss Earth 2011 yabereye Manila muri Philippine na Miss Tourism Queen International yabereye Xian mu Bushinwa aho yabaye igisonga cya 4, ahandi hose ntabwo byamugendekeye neza. Ni amarushanwa yose y'ubwiza yabaye muri 2011.

Abifashijwemo n'ubuyobozi bushinzwe ubukerarugendo muri Tanzania (Tanzania Tourist Board), yitabiriye Miss Southern Africa International yabereye Ndola muri Zambia, yahigitse abo bari bahanganye 6 yegukana iri kamba.

Nelly Alexandra Kamwelu ni we mukobwa uri mu mashusho y'indirimbo Why ya The Ben na Diamond Platnumz
Ni umukobwa ufite ibigwi muri Tanzania
Ni umunyamideli ukomeye
Yahagarariye Tanzania mu marushanwa y'ubwiza atandukanye
Avuka kuri nyina w'umurusiya na se w'umunyatanzaniya
Ni mwiza byo ntacyo wamugayaho
Kujya mu mashusho y'indirimbo ni ibintu yatangiye kera
2011 yanakoze indirimbo
Ubuhanzi yasanze atari ibintu bye aza kubivamo
Ni we mukobwa rukumbi wahagarariye Tanzania mu marushanwa y'ubwiza 4 mu mwaka umwe
Kwirya ifoto mu rwego rwo gutwika byubahwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-n-ibyo-wamenya-ku-nkumi-yakoreshejwe-mu-ndirimbo-why-ya-the-ben-na-diamond-mafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)