Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n'icyemezo cy'Urukiko Rukuru cyo gushingira ku mpamvu nyoroshyacyaha zatumye rugabanyiriza ibihano abaregwa, kuko ngo ibyo bihano byagiye munsi y'ibiteganyijwe n'Itegeko.

Mu mpamvu nyoroshyacyaha Urukiko Rukuru rwashingiyeho, ni uko abaregwa baburanye bemera ibyaha banabisabira imbabazi, bakaba ari ubwa mbere bari bakatiwe ibihano n'inkiko, ndetse ko borohereje ubutabera mu gihe cy'iburanisha ry'ibanze.

Urukiko Rukuru rwashingiye ku ngingo ya 60 y'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano, ivuga ko iyo hari impamvu zigabanya ububi bw'icyaha, igihano cyo gufungwa burundu gishohora kugabanywa ariko ntikijye munsi y'imyaka 25.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko igihano cy'igifungo kimara igihe kizwi cyangwa ihazabu, bishobora kugabanywa ariko ntibijye munsi y'igihano gito ntarengwa giteganyirijwe icyaha cyakozwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rukuru rwashingiye kuri iyi ngingo rukirengagiza izindi nyinshi, ndetse ko n'iyi ubwayo rwayisobanuye mu buryo butari bwo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nsabimana Callixte wari ukwiriye igifungo cya burundu, iyi ngingo ya 60 imukatira igifungo kitari munsi y'imyaka 25, nyamara Urukiko Rukuru rukaba rwaramukatiye igifungo cy'imyaka 20.

Umushinjacyaha yagize ati "Iki ni icyemezo cy'urukiko kandi ntabwo icyemezo cy'urukiko gisimbura itegeko, kereka iyo ari icy'Urukiko rw'Ikirenga".

Nsabimana Callixte(Sankara) hamwe n'Umwunganira witwa Me Rugeyo Jean bahagurutse bavuga ko Urukiko Rukuru n'Ubushinjacyaha, bombi bemeye kugabanyiriza ibihano abaregwa hashingiwe ku itegeko riha Umucamanza ubwigenge mu gufata icyemezo.

Me Rugeyo yagize ati "Mbere na mbere Ubushinjacyaha ubwabwo ni bwo bwasabye Urukiko ko Sankara agabanyirizwa ibihano, Sankara ni ho yahereye avuga ati 'ndasaba Urukiko ko nagabanyirizwa ibihano".

Nsabimana na we avuga ko kuba yarakatiwe igifungo cy'imyaka iri munsi ya 25 giteganywa n'itegeko mu gihe habayeho impamvu nyoroshyacyaha, na byo atabishima mu gihe abo bari kumwe muri FLN bo batigeze baza mu nkiko ngo babazwe iby'ibitero bagabye, ahubwo ngo barimo gutegurirwa gusubira mu buzima busanzwe.

Nsabimana yashingiye ku ngingo ya 15 y'Itegeko Nshinga ivuga ko abantu bose bareshya imbere y'Amategeko, avuga ko bagenzi be bari abayobozi bakuru ba FLN bajyanywe mu ngando i Mutobo nyamara we akaba afunzwe.

Nsabimana yagize ati "Minisitiri w'Ingabo muri FLN Col Ntamuhanga Anthere bamujyanye i Mutobo, uwari ushinzwe Ubutasi Lt Col Uzziel Hakizimana na we bamufatanye na ba Herman mu ishyamba bamujyanye i Mutobo, uwo ni we bagakwiye gufata bakamuzana mu rukiko gusobanura uko bamenye ahari imodoka kugira ngo bazitwike, nyamara itegeko rivuga ko twese tureshya imbere y'amategeko".

Hari n'abandi mu baregwa buririye kuri uku kwisobanura kwa Nsabimana na bo basaba kurekurwa, cyane ko bamwe bavuga ko binjijjwe mu mitwe y'Iterabwoba ku gahato.

Abarimo kuburana ku bihano Ubushinjacyaha buvuga ko ari bito, ni Nsabimana Callixte(Sankara), Nizeyimana Marc, Nikuzwe Simeon, Ntabanganyimana Joseph, Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel, Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chrétien, Hakizimana Theogène na Mukandutiye Angelina.




Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/ubushinjacyaha-na-mrcd-fln-bakomeje-impaka-nsabimana-aracyasaba-kurekurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)