'Kudatangira ubutabera ku gihe bingana no kububura', Perezida Kagame arahiza umucamanza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 25 Mutarama 2022 yakiriye indahiro ya Mukamurenzi Béatrice, wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire.

Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021 ni yo yatangarijwemo ko Mukamurenzi yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire. Ku wa 28 Ukuboza 2021 ni bwo Inteko Rusange ya Sena yamwemeje kuri uwo mwanya.

Kuri uyu wa Kabiri, uyu mucamanza yarahiriye inshingano nshya mu muhango wabereye muri Village Urugwiro. Witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye mu nzego nkuru za Leta.

Nyuma yo kwakira indahiro ya Mukamurenzi, Perezida Kagame yasobanuye ko inshingano yinjiyemo atari nshya kuko azisanzwemo.

Yagize ati 'Igihindutse ni uko agiye kuzikorera mu rundi rwego rw'ubucamanza. Sinshidikanya ko azubakira ku mirimo asanzwe akora, agakomeza gukorera igihugu n'Abanyarwanda uko bikwiye.''

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko izi nshingano ziremereye kuko ubutabera ari imwe mu nkingi z'ingenzi amajyambere y'u Rwanda yubakiyeho.

Yakomeje ati 'N'amateka y'igihugu cyacu atwigisha byinshi, kimwe muri byo ni ukutihanganira kurebera akarengane gakorwa, ahubwo bikaba ngombwa ko dufata iya mbere tukakarwanya uko kaba gakorwa n'uwo kaba gakorerwa.''

'Abantu twese turi hano ni cyo twaharaniye, iyo abantu bavuga kwibohora ni ibyo tuba tuvuga, abantu bibohora akarengane, ntabwo twatezuka guhora turwanya iby'akarengane.''

Perezida Kagame yavuze ko iyo mikorere ikwiye kujyana no kwimakaza indangagaciro zo 'kudaceceka cyangwa ngo duterere iyo ahagaragaye ibikorwa bibi, tugomba kugira icyo dukora.'

Ati 'Ni cyo ubutabera muri rusange buvuze. Ubutabera bukubiyemo ibyo twigiye mu rugendo turimo rwo kubaka igihugu no kubaka umuryango Nyarwanda, binyuze mu gukorera Abanyarwanda uko bikwiye n'ibyo bifuza.''

Urukiko rw'Ubujurire ni rumwe mu nzego zashyizweho kugira ngo imanza zihute, Abanyarwanda babone ubutabera mu buryo budatinze.

Perezida Kagame yibukije ko kudatanga ubutabera igihe gikwiye ari nko kubura ubutabera cyangwa kutabutanga. Yasabye inzego zose gukorera hamwe kugira ngo intego yo gutanga ubutabera bukwiye igerweho.

Yijeje Mukamurenzi kuzamuba hafi ndetse n'abandi bayobozi ko bazamufasha kuzuza neza inshingano ze.

Mbere yo kugirwa Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire, Mukamurenzi yari mu Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imbibi. Urukiko rw'Ubujurire yoherejwemo rwashyizweho hagamijwe kuvugurura inzego z'ubucamanza no kuzifasha kurushaho gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze.

Mukamurenzi Béatrice yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire mu Ukuboza 2021

Rwahawe inshingano zo kuburanisha imanza zose z'ubujurire zaburanishwaga n'Urukiko rw'Ikirenga. Rufite ububasha bwo kuburanisha mu rwego rw'ubujurire bwa kabiri imanza zaciwe n'Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi n'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Urukiko rw'Ubujurire rugizwe na Perezida warwo, Visi Perezida n'abandi bacamanza 11, Umwanditsi Mukuru, abanditsi n'abandi bakozi babunganira.

Perezida na Visi Perezida b'Urukiko rw'Ubujurire bashyirirwaho igihe cya manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe. Abandi bacamanza nta manda bagira.

The post 'Kudatangira ubutabera ku gihe bingana no kububura', Perezida Kagame arahiza umucamanza appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/01/25/kudatangira-ubutabera-ku-gihe-bingana-no-kububura-perezida-kagame-arahiza-umucamanza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kudatangira-ubutabera-ku-gihe-bingana-no-kububura-perezida-kagame-arahiza-umucamanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)