Moses Ssali wamenyekanye nka Bebe Cool mu muziki, ari mu bitaro aho arembeye ariko indwara arwaye ikaba itaratangazwa.
Uyu muhanzi akaba yaraye yihutanywe ku kigo nderabuzima kiri hafi y'aho atuye mu Mujyi wa Kampala.
Akaba yasangije abamukurikira kuri Twitter amafoto ari mu bitaro yaherekejwe n'amagambo avuga ko utangiye nabi ari we usoza neza.
Ati 'Gutangira nabi, bigira iherezo ryiza. Igihanganjye bwa nyuma kiri hasi.'
Uyu muhanzi ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda byanditse ko mu minsi ishize yari yarananduye icyorezo cya Coronavirus ariko bikomeza kugirwa ibanga.
Bebe Cool ubuzima bwe buri hafi
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubuzima-bw-umuhanzi-bebe-cool-buri-habi