Uganda yashimiye u Rwanda kubera umwanzuro rwafashe wo gufungura umupaka wa Gatuna #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yishimiye icyemezo cy'u Rwanda cyo gufungura Umupaka wa Gatuna, wari umaze hafi imyaka itatu ufunzwe kubera umubano w'ibihugu byombi utari umeze neza.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2022, nibwo u Rwanda rwatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki 31 Mutarama, Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, uzongera kuba nyabagendwa.

Itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ryavuze ko nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, 'Guverinoma y'u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda, ndetse n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka.'

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, rivuga ko icyo gihugu gishimishijwe n'uko u Rwanda rwafunguye umupaka, intambwe itewe nyuma y'uruzinduko Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye i Kigali.

Uganda kandi yashimiye imbaraga abakuru b'ibihugu byombi, Paul Kagame na Yoweri Museveni bakomeje gushyiramo kugira ngo umubano ubashe kuzahurwa no kongera kubaka amateka y'ubufatanye.

Itangazo rigira riti 'Ni ingenzi ku mibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byombi. Twizeye gukomeza ubufatanye mu gukemura imbogamizi izo arizo zose ku mubano wacu.'

Uganda kandi yashimiye u Rwanda kuba rwarohereje Intumwa yagiye gutabara Uganda nyuma yo kwitaba Imana kwa Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, Prof. Emmanuel Tumusiime Mutebile.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uganda-yashimiye-u-rwanda-kubera-umwanzuro-rwafashe-wo-gufungura-umupaka-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)