Mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2022, nibwo u Rwanda rwatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki 31 Mutarama, Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, uzongera kuba nyabagendwa.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Rwanda, rivuga ko icyemezo cyo gufungura umupaka cyafashwe nyuma y'uko Uganda igaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda, ari nabyo byari byatumye uwo mupaka ufungwa.
Guverinoma ya Uganda nayo yahise itangaza ko yashimiye icyemezo cyafashwe n'u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna nk'imwe mu ntambwe ziganisha ku kongera kugera ku mibanire myiza hagati y'impande zombi.
Itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda kuri uyu wa 28 Mutarama 2022, rivuga ko icyo gihugu gishimishijwe n'uko u Rwanda rwafunguye umupaka, intambwe itewe nyuma y'uruzinduko Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye i Kigali.
Gen Muhoozi waje mu Rwanda ku wa 22 Mutarama yaganiriye na Perezida Kagame bemeranya gukemura ibibazo by'umwuka mubi umaze igihe hagati y'ibihugu byombi.
Uganda kandi yashimiye imbaraga abakuru b'ibihugu byombi, Paul Kagame na Yoweri Museveni bakomeje gushyiramo kugira ngo umubano ubashe kuzahurwa no kongera kubaka amateka y'ubufatanye.
Itangazo rigira riti 'Ni ingenzi ku mibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byombi. Twizeye gukomeza ubufatanye mu gukemura imbogamizi izo arizo zose ku mubano wacu.'
Uganda kandi yashimiye u Rwanda kuba rwarohereje Intumwa yagiye gutabara Uganda nyuma yo kwitaba Imana kwa Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, Prof. Emmanuel Tumusiime Mutebile.
Uganda ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga no gutanga ibishoboka byose kugira ngo umubano w'ibihugu byombi usubire ku murongo.