Uko byari bimeze ubwo Vestine na Dorcas basubiraga ku ishuri (Amafoto na Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Irene Murindahabi abinyujije kuri channel ye ya Youtube ya MIE Empire yerekanye uko byari bimeze ubwo yasubizaga abahanzikazi Vestine na Dorcas basubiye ku ishuri nyuma y'ibiruhuko by'iminsi mikuru bari bamazemo iminsi.

Nkuko amashusho abigaragaza, Vestine na Dorcas basubiye ku ishuri gusa mbere yuko bajya ku ishuri babanje gusenga ndetse buri umwe agira inama mugenzi we kugirango bazitware neza mu masomo y'igihembwe cya kabiri bagiye gutangira.

Vestine yasabye murumuna we, Dorcas, kwitwara neza mu masomo, agasenga ndetse akanaca bugufi birenze uko yari asanzwe abikora. Dorcas nawe yasabye mukuru we, Vestine, kuziga cyane agatsinda amasomo ye ndetse akanazana amanota arenze ayo yari yazanye mu gihembwe cya mbere gusa byose akabiherekesha isengesho.

Vestine na Dorcas bari mu modoka ya M. Irene basubiye ku ishuri

 

 



Source : https://yegob.rw/uko-byari-bimeze-ubwo-vestine-na-dorcas-basubiraga-ku-ishuri-amafoto-na-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, January 2025