- U Burusiya ngo bukomeje kurunda ingabo n'intwaro ziremereye hafi y'umupaka wa Ukraine
Kuba hari ingabo ibihumbi z'u Burusiya zashyizwe ku mupaka wa Ukraine mu byumweru bikeya bishize, byatumye impungenge n'ubwoba bizamuka, ko u Burusiya bwaba bagiye gutera Ukraine. U Burusiya buvuga ko nta gitero butegura.
Umuvugizi w'inama ishinzwe ibijyanye n'umutekano muri Perezidansi ya Amerika, Emily Horne, yagize ati "Perezida Biden yavuze ko bishoboka cyane ko Abarusiya batera Ukraine muri Gashyantare. Ibi yabivuze mu ruhame, kandi tumaze amezi tubivuga."
Muri icyo kiganiro Perezida Biden yongeye kwemeza ko Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'ibindi bihugu bifitanyije nayo, byiteguye kuba byahita bijya mu ntambara biri ku ruhande rwa Ukraine, mu gihe u Burusiya bwaramuka buteye Ukraine.
U Burusiya buhakana umugambi wo gutera Ukraine, ariko mu kwezi gushize bwari bwasabye ko bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, harimo na Ukraine bitazigera byemererwa kujya muri NATO/OTAN, ariko Leta zunze Ubumwe za Amerika zahise zamagana ubwo busabe bw'u Burusiya.
Umuvugizi wa Guverinoma y'u Burusiya, Dmitry Peskov, kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, yavuze ko imyitwarire ya Amerika kuri icyo kibazo, ituma hasigara icyizere gikeya cyane cyo kwizera ko ibintu bigiye kugenda neza, ariko yongeraho ko hakiri uburyo bwo gukomeza ibiganiro kuko biri mu nyungu z'u Burusiya n'Abanyamerika.