Umu DASSO yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w'umukobwa amubeshye ibihumbi 500 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo ukorera urwego rwunganira inzego z'ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) ukorera mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho kurarana umwana w'umukobwa akamusambanya.

Uyu mu-DASSO yatawe muri yombi kuwa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 aho afunganywe n'abandi batatu barimo babiri na bo bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa n'undi umwe ukekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umukobwa ubana n'uyu mwana uvugwaho kuba yasambanyijwe n'umu-DASSO, yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa asanzwe akora mu kabari.

Ngo uyu mukozi ushinzwe gucunga umutekano yamushukishije kuza ngo amuhe amafaranga ibihumbi 500 Frw yo kumutangiriza umushinga.

Ati 'Yambwiye ko yagiyeyo nka saa kumi ngo aragenda bararyama buracya mu gitondo ibyo bavuganye atabimuhaye ni ko kuza ahita ajya kuri RIB.'

Uyu mukobwa avuga ko uyu mugenzi we yamubwiye ko uyu mu-DASSO yamwijeje ariya mafaranga kugira ngo banaryamane badakoresheje agakingirizo.

Ati 'Aravuga ngo ushobora kuba wanteye inda cyangwa SIDA reka njye kwa muganga ahita abivugira kuri RIB uko byagenze.'

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko aba bantu bane batawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 barimo umwe ukekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina.

Dr Murangira yaboneyeho kwibutsa abayobozi bo mu nzego z'ibanze kuzirikana ko icyaha cyo gusambanya abana gikomeye bityo bakwiye kwirinda icyatuma uwagize atagihanirwa.

Ati 'Turasaba ubuyobozi bw'ibanze na bwo gushyiramo akabo ntihabemo kunga kuko hari aho byagiye bigaragara bakabihishira.'

Avuga ko guhishira iki cyaha byazatuma iki cyaha kidacika mu gihe kigira ingaruka ku Rwanda rw'ejo ndetse no ku muryango nyarwanda.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umu-dasso-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-gusambanya-umwana-w-umukobwa-amubeshye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)