Umubyeyi wa Yves Mutabazi yagaragaje akamuru ku mutima nyuma y'uko umuhungu we abonetse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'ibura ry'Umukinnyi Yves Mutabazi usanzwe akinira ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, yari imaze iminsi igarukwaho cyane kubera uburyo uyu musore afasha ikipe y'Igihugu ya Volleyball.

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo yagarutsweho cyane aho Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu yatangaje ko yashyize imbaraga zose zishoboka mu gushakisha uyu munyarwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022 ni bwo inkuru nziza yatashye i Rwanda ko uyu musore yabonetse kandi ari muzima gusa Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ikaba yatangaje ko amakuru arambuye kuri we azayitangariza ubwe.

Inkuru yo kuboneka k'uyu mukinnyi yashimishije benshi bari bahangayikishijwe n'ubuzima bwe kuva hamenyekanye ko yaburiwe irengero ku Cyumweru.

Mu butumwa umubyeyi we yanditse, yashimiye abantu bose bababaye hafi n'uruhare bagize kugira ngo Mutabazi Yves aboneke.

Ati 'Mbikuye ku mutima, nshimye Imana yo mu ijuru itajya ibeshya kuko yitwa Imana. Nshimye kandi ubuyobozi bw'Ikipe ya Gisagara, ubuyobozi bwa Federasiyo [ya Volleyball], Minisitiri w'Urubyiruko, ubuyobozi bwa Diaspora, ibitangazamakuru hirya no hino bitahwemye gukora icyo bigomba gukora n'igihugu muri rusange.'

Yakomeje agira ati 'Uwiteka utazibagirwa imirimo twakoreye muri iyi si abahe imigisha, azabarengere ku munsi mubi. Nshimye kandi abantu bose badufashije gusenga, abo nzi n'abo ntazi. Nshoje niringira ntashidikanya ko iyatangiye umurimo izanawusoza ku buzima bwa Mutabazi Yves. Murakoze.'

Mutabazi ufatwa nk'umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y'Igihugu Nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y'imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 21.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Umubyeyi-wa-Yves-Mutabazi-yagaragaje-akamuru-ku-mutima-nyuma-y-uko-umuhungu-we-abonetse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)