Iyi Tombola iri muri poromosiyo CANAL+ yari yarateguye mu mpera z'umwaka wa 2021 mu rwego rwo gushimira abakiliya bayo, ibafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye.
Ku ya 26 Mutarama 2022, mu karere ka Nyagatare niho hatangiwe MOTO ya kabiri yegukanywe na Ruganzu Gerard usanzwe ari umuforomo. Iki gihembo yagishyikirijwe n'umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA.
Gerard watomboye iyi moto yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, ndetse avuga kuba yegukanye iyi MOTO ari iby'agaciro gakomeye kuko mu banyarwanda bose batunze CANAL+ kuba ariwe watoranyijwe ari umugisha.
Yagize ati "Nsanzwe ngura ifatabuguzi ritandukanye rya CANAL+. Hari igihe ngura irya 5,000 Frw cyangwa se irya 20,000 Frw nshaka kureba imikino inyuranye. N'ibyagaciro kuba ari njye watoranyijwe nkatsindira iyi moto. Icyo nashishikariza abantu ni ukugura ibikoresho bya CANAL+ haba Dedoder ndetse n'ifatabuguzi.
Uretse uwatsindiye Moto, abandi banyamahirwe bahawe ibihembo birimo Smart TV ebyiri, Telefone ya Samsung S20 ndetse n'amakarita yo guhaha afite agaciro k'ibihumbi 30.000 Frw.
Mu ntangiriro za Mutarama 2022, CANAL+ yatangije indi poromosiyo yo gufasha abanyarwanda kuryoherwa n'imikino y'igikombe cy'Africa. Dekoderi n'ibikoresho byose byashyizwe ku bihumbi 5,000 Frw mu gihe igiciro cya Installation nacyo cyagizwe ibihumbi 5,000 Frw. Ku basanzwe batunze Dekoderi za CANAL+, iyo umukiliya aguze ifatabuguzi, ahabwa iminsi 15 areba amashene yose ya CANAL+.
Umukiliya wa Canal+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya Canal+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefoni ngendanwa, aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money akanda (*500*7#) cyangwa se akifashisha Ecobank Mobile App.
*****