Umuforomo yegukanye Moto ya kabiri muri tombola ya Canal+ Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi tombola yateguwe n'ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda mu rwego rwo gushimira abakiliya bayo, ibafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zidasanzwe.

Ibi bihembo byatanzwe ku wa 26 Mutarama 2022, bitangirwa mu Karere ka Nyagatare ari naho umuforomo witwa Ruganzu Gerard yaherewe icye, agishyikirijwe n'Umuyobozi wa Canal+, Sophie Tchatchoua.

Ruganzu watomboye moto mu byishimo byinshi yavuze ko kuba yayegukanye ari iby'agaciro gakomeye.

Ati "Nsanzwe ngura ifatabuguzi ritandukanye rya Canal+. Hari igihe ngura iry'ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 20 Frw nk'iyo nshaka kureba imikino itandukanye. Ni iby'agaciro kuba ari njye watoranyijwe nkatsindira iyi moto.'

Ruganzu yashishikarije Abaturarwanda kugura ibikoresho bya Canal+ n'ifatabuguzi cyane ko hariho n'ubwasisi.

Uretse uwatsindiye moto, abandi banyamahirwe bahawe ibihembo birimo televiziyo ebyiri, telefone ya Samsung S20 n'amakarita yo guhaha afite agaciro k'ibihumbi 30 Frw.

Mu ntangiriro za Mutarama 2022, CANAL+ yatangije poromosiyo yo gufasha Abanyarwanda kuryoherwa n'imikino y'Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun.

Dekoderi n'ibikoresho byose byashyizwe ku bihumbi 5 Frw mu gihe igiciro cya installation nacyo cyagizwe ibihumbi 5 Frw.

Abasanzwe batunze dekoderi za Canal+ na bo batekerejweho muri iyi poromosiyo kuko umukiliya uguze ifatabuguzi ahabwa iminsi 15 areba amashene yose.

Ruganzu Gerard usanzwe ari umuforomo ukorera mu Karere ka Nyagatare ni we wegukanye moto ya kabiri muri tombola ya Canal+ Rwanda
Byari ibyishimo kuri Ruganzu watsindiye moto muri tombola ya Canal+
Hari abatsindiye amakarita yo guhaha mu mahahiro akomeye
Uyu mugabo yatsindiye televiziyo muri tombola ya Canal+
Umwe mu batsindiye telefone muri iyi tombola ubwo yayishyikirizwaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuforomo-yegukanye-moto-ya-kabiri-muri-tombola-ya-canal-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)