Aba bashakanye bashyizeho agahigo gashya k'abantu bamaranye igihe gito barushinze kuko nyuma yo gutongana kw'imiryango bari mu kwiyakira mu mujyi wa Baghdad muri Iran,umusore yabwiye umukobwa ko ibyabo birangiye.
Nk'uko amakuru abitangaza, uyu mugore yasabye indirimbo yo muri Siriya yitwa Mesaytara yaririmbwe na Lamis Kan.
Izina Mesaytara bisobanura ndayoboye cyangwa nzakuyobora mu mvugo yumvikana.
Indirimbo itangira n'amagambo agira ati: "Ndayoboye; uzagendera ku mabwiriza yanjye akomeye, nzagusaza niba ureba abandi bakobwa ku muhanda.
"Nibyo, ndayoboye, uri igice cyanjye cy'isukari. Igihe cyose uzaba uri kumwe nanjye, uzagendera munsi y'amategeko yanjye."
Bivugwa ko umugeni yabyinye iyi ndirimbo karahava ari kwishimira ubukwe bwe, ariko umuryango w'umugabo we ntiwashimishijwe n'imyitwarire ye bituma haba impaka ndende hagati y'imiryango yombi.
Ntabwo aribwo bwa mbere iyi ndirimbo irikoroje kuko mu mwaka ushize nabwo yatumye umugabo n'umugore batandukana muri Jordan.
Gutandukana byihuse byakunze kugaragara mu bukwe mu mpera z'iki cyumweru gishize kuko havuzwe umusore wabujije mushiki we kujya mu bukwe bwe kubera imikino mibi yakozwe n'umukunzi we mu birori byo gusezera ubusore.