Umugore ari mugahinda gakomeye Nyuma yuko Umugabo we ateye inda nyina ndetse akaba anateganya kumugira umugore wa kabiri. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa yasangije abantu inkuru ye yakababaro Nyuma yuko umugabo we ateye Mama we inda ndetse akaba anateganya kumugira umugore wa kabiri. Umugore yasangije abantu kumbuga nkoranya mbaga inkuru ikurikira.

Mu nkuru ye avugako yashakanye numugabo we mwiza yakundaga cyane mu mwaka wa 2009, babana neza mu mahoro ntamwiryane. Bamaranye iminsi baje kumara imyaka 2 batarabona urubyaro. Nyina wumugabowe yabokeje igitutu avugako akeneye umwuzukuru kugeza naho abwiye umugabo ngo ashake undi mugore uzamubonera akuzukiru. Gusa ibi umugabo nta gaciro yabihaye kuko yaraziko ikibazo kitari kumugore we, muganga yari yarababwiyeko ntakibazo cyubugumba bafite bazabyara ntakabuza. Nyumayigihe kera kabaye baje kubyara ubuzima burakomeza biba uburyohe. Umugore akomeza avugako byakoneje kuba byiza kugeza igihe abonye nyina ndetse numugabo we batangiye kujya bakururukana gusa akabyirengagiza. Nyuma yaje kwibukako nyina yanze kumubwira se bimutera amakenga bituma atangira kwibaza ku mubano wa nyina ndetse numugabo we. Gusa yari yaratinze kubyibazaho kuko muri iyo minsi nibwo yamenyeko nyina atwite kandi atwite inda yumugabo we. Yabajije nyina aramubwira ati ntwte inda yumugabo wawe, abajije umugabo we nawe arabimwemerera ariko kandi arenzaho ko ateganya no kumugira umugore wa kabiri.umukobwa yaguye mu kantu arinako inkuru ye irangirira hano.



Source : https://yegob.rw/umugore-ari-mugahinda-gakomeye-nyuma-yuko-umugabo-we-ateye-inda-nyina-ndetse-akaba-anateganya-kumugira-umugore-wa-kabiri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)