Umugore uzwi ku mazina ya Elif Kocaman wari atuye mu gihugu cya Turukiya biravugwako atakiri guhumeka umwuka wabazima. Amakuru avugako yafashwe nuburwayi bimutunguye hanyuma akajyanwa ku bitaro bya ICU ku wa kabiri tariki 28/12/2021.
Uburwayi bwe bwaje gukomera ndetse araremba cyane biza no kurangira yitabye IMANA. Nkuko itangazamakuru ryo muri Turukiya ribitangaza Kocaman yazize indwara yibihaha izwi nka Pneumonia mu ndimi zamahanga.
Kocaman yarazwiho kuba umugore mugufi kwisi, yari afite santimetero 72.6 (72.6 cm) akaba yaranahawe igihembo na Guinness world records ko yaciye agahigo ko kuba umugore mugufi kwisi.
Reba ifoto hano ahagararanye numugabo muremure kwisi.
Source : https://yegob.rw/umugore-mugufi-kwisi-yapfuye-bitunguranye-ku-myaka-33/