Umugore wo muri Nigeria, Gloria Chiaka Adéribigbe, yapfuye nyuma y'iminsi ibiri yibarutse impanga yabonye nyuma y'imyaka icumi yari amaze arushinze, yarabuze umwana.
Nk'uko umuvandimwe we, Nancy Chiama yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, ngo Gloria yagize ibibazo nyuma gato yo kubyara ku wa kane, 23 Ukuboza hanyuma kuri Noheri arapfa.
Yagize ati"Nta magambo mfite muvandimwe wanjye nkunda. Sis Gee, ndakwita urukundo nk'umukunzi wanjye, umusangirangendo wanjye w'ingenzi.
Mpere he muvandimwewanjye nkunda ..... isi yanjye yasenyutse. Ni gute nshobora kwihanganira kubura kwawe. Umunsi wa mbere wankanguye umbwira ko utwite !!! ibitotsi byanshize mu maso⦠Ndarira, ndarira, Imana ishimwe, nahuje amaboko yanjye dusengera hamwe. Kuki wansiganye n'impanga Imana yaguhayemo imigisha nyuma y'imyaka 10 utegereje.....Wapfuye ku munsi wa Noheri, umunsi ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye. Nakwemeza neza ko gutwita kwawe kwagenze neza, nta kindi wakoze usibye kuruhuka kenshi ... kubera iki? Twari dufite gahunda nyinshi z'urugendo rwawe rwo kuba umubyeyi⦠none urupfu rwagutwaye⦠Nakora iki kugira ngo nihanganire kubura k'umuvandimwe wanjye Gloria ???
Inama zawe zamfashije mu buryo bwinshi, buri gihe wahoraga hafi yanjye igihe cyose ngukeneye."