Umuhanzi Jose Chameleone yamuritse isanduku idasanzwe azahambwamo napfa – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare muri Uganda Jose Chameleone yatunguye abafana be ababwira isanduku idasanzwe yifuza ko bazamuhambamo naramuka apfuye.Uyu muhanzi avuga ko yifuza kuzashyingurwa mu isanduku y'ibirahuri kugirango abazaza kumushyingura bazabashe kubona umurambo we.

Dr Chameleone yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yagiranye na NBS aho yagarutse ku buzima bw'umuhanzi Radio witabye Imana yari yarafashije kuzamuka.Yakomeje avuga ko yifuza kuzashyingurwa mu isanduku ikozwe mu birahuri kugira ngo uzifuza kureba umurambo we bitazamurushya.Yanasabye abakunzi be kutazamuririra kuko azaba avuye mu mwuka w'abazima igihe cye kigeze.



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-jose-chameleone-yamuritse-isanduku-idasanzwe-azahambwamo-napfa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)