Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda yitwa NBS. Muri iki kiganiro yagaragaje ko abantu bakwiye kujya bashimira abantu bakiriho, atanga urugero kuri Radio wakoze amateka ariko abantu bakibuka ko yari umunyabigwi ari uko yitabye Imana.
Uyu munyabigwi yasabye ko abantu bajya bashimira abakoze amateka bakiriho
Hari aho yagize ati: "Abantu bakwiye kwiga gushimira abantu bakiriho. Reka dufate urugero rwa Radio, abantu babonye ko yakoze ibidasanzwe ari uko yitabye Imana. Njye namushimira cyane kuko nari umufana we kandi namumurikiye isi. Ntabwo nshaka ko nzitaba Imana abantu bagatangira kumpa icyubahiro kandi batabikora ubu ngubu nkiriho".
Yasabye kuzashyingurwa mu isanduka y'ikirahure
"Aha niho yahereye asaba ko bazamushyingura mu isanduka y'ikirahure kugira ngo abantu boze bazabashe kubona umurambo we bitagoranye. Yashimangiye ko yavuganye n'Umujyanama we akamusaba kuzategura igitaramo gikomeye mu kumuherekeza bwa nyuma kandi ahamya ko kuzavamo amafaranga menshi kuko hari abantu uruhuri bazaturuka mu bihungu byinshi nka Angola, Zimbabwe, Malawi n'ahandi".
Yasabye buri wese wanyuzwe n'ibyo yakoze wumva yamushimira kumuha amafaranga akayarya agihumeka