Umuhanzikazi Rihanna atwite inda y'imvutsi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Rihanna yatangaje ko ameze neza nyuma yo kugaragaza inda y'imvutsi atwite mu mafoto aherutse gufotorerwa ahitwa Harlem mu mujyi wa New York.

We n'umukunzi we atwitiye, A$AP bagaragaye batemberana,ndetse uyu muraperi A$AP w'imyaka 33, yari ashyize ukuboko kwe kuri Rihanna ahandi ananamusoma ku mutwe.

Rihanna yari yambaye ikoti rirerire rya Pink rifite agaciro ka 8000 $ rifunguye hejuru gusa, nta shati iri munsi.

Rihanna yambaye ubusa hejuru kugira ngo ashyire hanze aya makuru y'uko atwite inda y'umwana we w'imfura.

Nubwo Rihanna ashobora kuba afite umunezero kubera umuryango we ugiye gukura, ntabwo yari yambaye imyenda ijyanye n'ikirere kuko aho bari bari hari hakonje cyane ndetse n'urubura rugwa.

Rihanna na A$AP Rocky batangiye kuvugwa ko bakundana mu 2020 nyuma y'igihe kinini bari bamaze mu bushuti busanzwe.






Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuhanzikazi-rihanna-atwite-inda-y-imvutsi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)