Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu Banyarwanda bakurikiraniye hafi ikibazo cy'abajenosideri 8 basabirwa kwirukanwa mu gihugu cya Niger, aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambga ko bariya bantu ari 'umwanda uhumanya', kuko asanga n'ubu batarareka ubugome bahora bagambiriye gukorera Abanyarwanda.

Ubu butumwa bukimara kujya hanze, uwitwa UWIMANA Albert uvuga ko ari umuhungu wa Anatole Nsengiyumva, umwe mu bajenosideri ruharwa bari muri Niger, yasimbukiye ku isunzu ry'inzu ngo bamutukiye umubyeyi, ndetse ashyira iterabwoba ku wanditse buriya butumwa ngo agiye kuregera inkiko. Kwiyambaza ubutabera ni uburenganzira bwa buri wese, ariko n'utagera aragereranya.

Anatole Nsengiyumva yabaye Colonel mu ngabo zatsinzwe, aho kurinda Igihugu arakirimbura. Yahamwe n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anabifungirwa imyaka 15 yose. Hari abumva icyo gihano ari gito, ariko igikuru ni icyaha cyamuhamye.

Haba mu rubanza rwe mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, haba no muri gereza i Arusha muri Tanzaniya, Anatole Nsengiyumva yaranzwe no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari 'ibihimbano bya FPR-Inkotanyi'.

Aho afunguriwe agakomeza gukerakera mu mujyi wa Arusha, yakomeje gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ahubwo Abatutsi aribo bishe Abahutu.

Abahohotewe akaba aribo ahindura abicanyi, nk'uko yagiye abivugira mu bitangazamakuru binyuranye.

Anatole Nsengiyumva yakomeje gushyigikira imitwe y'iterabwoba nka FDLR, ndetse we na bagenzi be barimo 'Capt' Innocent Sagahutu, bafashwe kenshi bagerageza kujya mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho iyo mitwe ifite indiri.

Iyo usomye ibitabo n'izindi nyandiko zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'iby'Umubiligi Filip Rentjens, Umunyakanadakazi Judi Rever n'abandi biyemeje guhindanya isura y'u Rwanda, usangamo ubuhamya bw'abajenosideri barimo Anatole Nsengiyumva.

Umuntu nk'uyu kumugereranya n'umwanda uhumanya byakwitwa guca inka amabere, kandi bigaragarira buri wese ko akijunditse ubuvunderi bwo kwanduza Abanyarwanda?

None se Muvandimwe Uwimana Albert, usesenguye iyi myitwarire y'umubyeyi wawe, usanga ibi bitaniye he n'umwanda uhumanya, cyangwa uburozi n'ubu Anatole Nsengiyumva agitamika Abanyarwanda?

Bwana Uwimana, ntawe ukwiye kuguhora ibyaha umubyeyi wawe yakoze, kuko icyaha ari gatozi. Rwose uzabikwitirira uzamushyikirize inkiko.

Ariko aho kurakazwa n'uko abantu bamubona, ubaye intwari wamushishikariza guhinduka, agasaba imbabazi ku byaha ndengakamere yakoreye Igihugu cye kandi cyawe, akareka kumarisha isi ibirenge, ahubwo agataha mu Rwamubyaye, kandi rwiteguye kumwakira nk'umwana w'ikirara.

Kuba warabaye umusirikari mu Ngabo z'u Rwanda hagati y'1997 kugeza muw'2003 nk'uko ubivuga, ni ibyo gushimirwa, kuko wowe watanze umusanzu wawe mu kubaka u Rwanda, mu gihe so we yatanze uwo kurusenya. Wowe wabaye umusemburo w'amahoro, mu gihe so Anatole Nsengiyumva yabaye , n'ubu akiri umwanda uhumanya.

Ese koko Bwana Uwimana Albert, iyo uganiriye n'abaturage bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ndetse ukanambuka mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, bakubwira ko umubyeyi wawe yabereye imbuto y'ubumwe? Cyangwa n'ubu iyo bamwumvise basesa urumeza kubera amahano yahakoze? Ukuri nyako nawe urakuzi.

Kuba atarerura ngo abasabe imbabazi ahubwo akaboherereza ubutumwa bubatanya, bubatera ubwoba, bushaka kubasubiza ahabi yabasize, ni gute batamufata nk'umwanda ushobora kubahumanya?

Bwana Uwimana Albert, reka gushakira ikibazo aho kitari, witandukanye na so, kuko imyitwarire ye ahubwo aricyo kibazo. Ntuzagwe mu mutego wo kumutagatifuza, nk'uko hari abakomoka ku bajenosideri bagerageza guhisha ibiganza by'ababyeyi babo bijejeta amaraso.

Ngirango ujya wumva amateshwa y'abo muri Jambo Asbl, kandi ntukabe nkabo warabaye ingabo. Niba ariko wumva utsimbaraye ku rubanza, bwira so Anatole Nsengiyumva aze arwiburanire, kuko n'ubundi ibyo yishoyemo, byamugize umwanda uhumanya, atari wowe wabimutumye kandi niwemera kuba umuzimdaro w'abajenosideri nabwo ubigaragaze tugire agatebo tugushyiramo tumenye ngo nurengera uzagongwa n'itegeko rikore akazi.

The post Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umujenosideri-utabyicuza-ahubwo-ugikwiza-ingengabitekerezo-ya-jenoside-kumwita-umwanda-uhumanya-bikwiye-kuba-urubanza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujenosideri-utabyicuza-ahubwo-ugikwiza-ingengabitekerezo-ya-jenoside-kumwita-umwanda-uhumanya-bikwiye-kuba-urubanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)