Umujyi wa Kigali watsindiye miliyari 1Frw mu irushanwa ryitabiriwe n'imijyi 631 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujyi wari uhatanye n'Imijyi 631 yo mu bihugu 99 byo hirya no hino ku Isi, muri aya marushanwa yateguwe n'Umuryango Nterankunga Bloomberg Philanthropies ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni irushanwa ryari rigamije kugaragaza udushya Imijyi yahanga mu rwego rwo guhangana no kwigobotora ingaruka za Covid-19.

Umushinga w'Umujyi wa Kigali uri mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije, ukaba ari uwo gufata amazi mu duce tudafite imiturire myiza.

Urimo ibikorwa byo kubaka ibigega binini mu butaka bizafata amazi y'imvura akazajya atunganywa abaturage bakayakoresha ku buntu. Bazashyirirwaho n'ibimoteri bigezweho ku buryo imyanda niyuzura ababishinzwe bazajya babimenya bakajya kuyitwara.

Ni umushinga uzajyana n'undi watangijwe muri Kimisagara mu 2019 ujyanye no kuvugurura uburyo bw'imiturire itajyanye n'igihe.

Bimwe mu bibazo byagaragaye ubwo hashyirwaga mu bikorwa uwo mushinga, harimo kwishyura amafaranga menshi y'amazi ku baturage.

Mu gukemura iki kibazo, hatekerejwe gushyiraho uburyo bwo gufata amazi y'imvura binyuze mu bigega bizashyirwa ku nyubako bikazagabanya amafaranga batangaga, bigabanye n'imyuzure.

Mu gukusanya imyanda na bwo hagaragajwe imbogamizi aho abaturage bategereza ko abashinzwe kuyikusanya baza kuyitwara, bikaba byagira ingaruka mu gihe imyanda yuzuye umunsi wo gukusanya imyanda utaragera.

Umujyi wa Kigali ufite umushinga wo gukemura iki kibazo wifashishije 'poubelles' zikoranye ikoranabuhanga, zifasha mu gutandukanya imyanda ibora n'itabora kandi zigatanga ubutumwa kuri za sosiyete zikusanya imyanda kugira ngo zimenye ko yuzuye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-watsindiye-miliyari-1frw-mu-irushanwa-ryitabiriwe-n-imijyi-361

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)