Umukino wahuzaga APR FC na Mukura Victory wasubitswe kubera Imvura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wahuzaga APR FC na Mukura Victory Sport wasubitswe hadakinwe igice cya kabiri bitewe n'imvura nyinshi yatumye ikibuga cyuzura amazi.

Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS iri imbere n'igitego 1-0 cyatsinzwe na Nyarugabo Moïse ku munota wa 31', ku mupira yahawe na Aboubakar Djibrine Akuki

FERWAFA yavuze ko uzasubukurwa ejo hatarenze amasaha 24,hakinwa iminota yari isigaye,yaba yarenze bagatangira.

FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yagize iti "Kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali, umukino w'ikirarane w'umunsi wa 6 wa shampiyona wahuzaga APR FC na MUKURA VS urasubitswe.

Hashingiwe ku biteganywa n'ingingo ya 38.3 y'amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho.

Murakoze.

Uyu mukino wari ikirarane kuko utabereye igihe kubera ko APR FC yarimo itegura imikino nyafurika.

Ikipe ya APR F.C ikaba yaherukaga gukina umukino wa 15 n'ikipe ya Police FC aho ikipe y'ingabo z'igihugu yatsinze uwo mukino ku bitego bibiri kuri kimwe cya Police FC .

Ikipe ya APR F.C imaze imikino 50 idatsindwa, ikaba ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 31 aho ikurikiwe n'ikipe Kiyovu Sports na 29 mu gihe Rayon Sports ya 3 ifite 26.

Andi makipe yose yarangije imikino 15 yayo mu gihe APR FC ifite ikindi kirarane na Rutsiro FC.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukino-wahuzaga-apr-fc-na-mukura-victory-wasubitswe-kubera-imvura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)