Umukobwa wamenyekanye ku izina rya Oluchi utuye mu gihugu cya Nigeria mu gace kitwa Abia yagerageje gutwika umusore bigeze gukundana Nyuma yo kumvako ateganya kurongora undi mukobwa.
Bivugwako umukobwa akimara kumenya amakuru yuko uwo bakundanaga agiye kurongora undi mukobwa yagize ishyari ndetse nuburakari bwinshi maze asanga umusore Aho atuye aramutwika. Mugihe umuriro warimo ukwira kwira ku musore yahise akurura umukobwa nawe arashya. Abaturanyi bumusore baratabaye ntihagira uhasiga ubuzima gusa Bose batahabye ibikomere. Kuri ubu ibyangijwe nuwo muriro watejwe nuwo mukobwa ntibiratangazwa usibye ibikomere wasigiye aba bombi.