Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yahishuye uko yaburiye mu nzu ye ya miliyoni 5 z'Amapawundi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukunzi wa rutahizamu wa Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo yavuze ko byamutwaye amezi 6 kugira ngo amenyere inzu uyu mukinnyi yabagamo muri Espagne, inshuro nyinshi yagiye ayiyoberamo.

Cristiano yatangiye gukundana na Georgina Rodriguez ubwo yakiniraga Real Madrid yo muri Espgane muri 2016.

Uyu mukobwa wari umenyereye kubaho mu buzima buciriritse, yatangiye kuryoherwa n'ubuzima buhenze Cristiano yabagamo nubwo byabanje kumutonda.

Mu cyegeranyo cyamukozweho kuri Netflix, yavuze ko ku nshuro ya mbere asura Cristiano yaburiye mu nzu ye yabagamo muri Espagne ifite agaciro k'amapawundi miliyoni 5.

Ati 'bwa mbere njya mu nzu ya Cristiano narabuze. Nashakaga kujya mu gikoni gufata amazi ariko sinari nzi aho kujya, rimwe na rimwe byamfataga igice cy'isaha gusubira mu ruganiriro kuko nabaga ntazi inzira insubizayo.

'Yari nini cyane. Kuva nk'iri umwana niberaga mu nzu nto. Nagezeyo, nta gitekerezo na gito nari mfite, nako simbizi. Nyuma y'igice cy'umwaka nibwo namenye aho buri kimwe kiri, ariko byari byiza.'

Cristiano Ronaldo na Rodriguez urukundo rwabo rwarakuze kugeza babyaranye. Gerogina usanzwe ari umunyamideli, ku wa Kane tariki ya 27 ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko, Cristiano yaramutunguye maze amujyana muri Dubai isabukuru ye yizihirizwa ku munara muremure ku Isi wa Burj Khalifa.

Ngo byamutwara nk'iminota 30 kugira ngo abone inzira imugarura mu ruganiriro
Iyo niyo Rodriguez yagiye aburiramo inshuro nyinshi
Urukundo rwabo Imana yaruhaye umugisha
Nyuma y'amezi 6 nibwo ngo nibwo yari amaze kumenya aho buri kimwe muri iyi nzu kiri
Ngo ni kenshi yagiye aburira muri iyi nzu
Aheruka kumukoreshereza isabukuru ku munara muremure ku Isi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yahishuye-uko-yaburiye-mu-nzu-ye-ya-miliyoni-5-z-amapawundi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)