Umunyamakurukazi Tidjara Kabendera wahoze akora muri RBA yinjiye mu mwaka wa 2022 ashima Imana kubyo yabashije kumukorera imuha umuryango ndetse anasabira ababyeyi babuze urubyaro kuzahirwa muri uyu mwaka mushya.
Mu butumwa uyu munyamakuru yanyujije kuri instagram yagize ati:'Mubyukuri ngaba abo Imana yampaye kdi nta kiguzi!:
Ndasabira buri mugore wese uri mukigeragezo cyo kudasama ngo atwite amezi 9 maze yibaruke ngo Imana izamuhe kubona uwo mugisha muri uyu mwaka wa 2022!
Iyo ndebye aba ndushaho kubona ko ndi umunyamugisha nkabwira Imana nti warakoze Mana🙏🙏
Ndashima Imana yabampaye,Ndabashima bo ubwabo kuko Imana iracyabarinze kumbabaza ndabashima ko bambera abana beza'