Umunyarwanda agiye gukina muri Academy yo mu Misiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 04/02/2022 ni bwo umunyarwanda Mugisha Emmy azahagruka mu Rwanda yerekeza mu Misiri, aho agiye gukina muri Academy yahoo yitwa Extreme Tennis Academy, aho yasinye amasezerano y'amezi atandatu ashobora kwiyongera igihe yaziitwara neza.

Mugisha Emmy witegura kwerekeza mu Misiri
Mugisha Emmy witegura kwerekeza mu Misiri

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko aya ari amahirwe abonye atagomba kwitesha, bikazatuma agera ku ntego yihaye yo kuza mu bakinnyi 500 ba mbere ku isi muri Tennis.

Yagize ati 'Bizampa amahirwe yo gukina amarushanwa mpuzamahanga akomeye nari naraburiye muri East Africa, ni igihugu cyakira amarushanwa menshi mpuzamahanga kuruta n'ibihugu byinshi by'I Burayi, kuko bakira amarushanwa arenga 35 ku mwaka, ni amahirwe nzaba ngize yo kuzamura urwego rwanjye n'izina ry'u Rwanda'

'Intego ni ukuba mu bakinnyi 500 ku isi,byashoboka nkaba nazaza no mu ijana ariko intego ya mbere ni ukujya muri 500, birashoboka igihe nzabona amahirwe yo gukina aya amarushanwa mpuzamahanga, ni amahirwe nabonye ntagomba gupfusha ubusa'

Mugisha Emmy yihaye intego zo kuza mu bakinnyi 500 ku isi
Mugisha Emmy yihaye intego zo kuza mu bakinnyi 500 ku isi



Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/umunyarwanda-agiye-gukina-muri-academy-yo-mu-misiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)