Umunyarwanda Uwizeye Jean Claude yasinye mu ikipe yo muri Guadeloupe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru umunyarwanda Jean Claude Uwizeye wamenyekanye cyane mu ikipe ya Les Amis Sportifs y'i Rwamagana, yasinye amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Excelsior de Baie Mahault ibarizwa muri Guadeloupe.

Jean Claude Uwizeye yasinye amasezerano y
Jean Claude Uwizeye yasinye amasezerano y'umwaka umwe

Jean Claude Uwizeye yagaiye yegukana amarushanwa atandukanye akinirwa mu Rwanda, muri Tour du Rwanda 2018 yayisoje ari ku mwanya wa kabiri, mu gihe 2017 naho yari yabaye uwa kabiri muri Tour of Eritrea.

Muri 2019 ubwo yakiniraga ikipe ya Les Sables Vendée CC yahoze yitwa Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière mu Bufaransa yaje kwegukana isiganwa ryitwa Tour de Guyane, nyuma aza guhita asinyira ikipe ya Pédale Pilotine- Blue Car muri Martinique atabashije gukinira kubera COVID-19.

Jean Claude Uwizeye yanakoze imyitozo ya mbere kuri iki Cyumweru
Jean Claude Uwizeye yanakoze imyitozo ya mbere kuri iki Cyumweru




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/umunyarwanda-uwizeye-jean-claude-yasinye-mu-ikipe-yo-muri-guadeloupe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)