Rutendo Maimbo, umunyeshuri w'imyaka 17 y'amavuko, amakuru avuga ko yari muwa 3 muyisumbuye, mu gihe cyo gufunga amashuri byatangiye kubera covid bikagira ingaruka ku mwaka w'amashuri, niho uyu mukobwa yahuye n'abasore n'abagabo baramushuka baramusambanya.
Uyu munyeshuri avuga ko ubusanzwe atari umuhanga mu ishuri bityo kwiga biramugora, akabona umwanzuro yaguma aho abona ibyishimo buri gihe nk'uko ikinyamakuru Indafrica kibitangaza.
Maimbo, yagize ati: 'Birasa nk'aho tutigeze twiga ikintu gifatika cyo kujyana mu cyumba cy'ibizamini, kandi ikiruta byose sinari umwe mu banyeshuri beza, rero ibi birananiye kuri njye nta byishimo mpakura. Ndatekereza rero ko ari byiza ko nkora ubusambanyi bunshimisha cyane, nkareka ishuri kuko nta byiringiro kuri njyewe".
Uyu munyeshyuri wo mu kigo cya Epworth cyo muri Zimbabwe  yavuze ko ubu byarangiye yararutse, agatangaza ko yanafashe umwanzuro wo kwinjira mu buraya ibimutera ibyishimo muri we. Amakuru akomeza avuga ko kuba icyorezo cya Covid cyarateye amashuri agafungwa, byateye ingaruka kuko abana benshi b'abakobwa bigaga muyisumbuye batwaye inda, bamwe bareka ishuri.