Umunyezamu wa Rayon Sports mu nzira zerekeza mu ikipe yo muri Portugal #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bashunga Abouba, umunyezamu wa Rayon Sports yatumiwe n'ikipe ya FC Setubal yo mu cyiciro cya 3 muri Portugal kujya kuyikoramo igeragezwa ry'iminsi 30.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa ya tariki ya 29 Ukuboza 2022, iyi kipe yandikiye Ambassade ya Portugal muri Kenya, bayimenyesheje ko hari umukinnyi w'umunyarwanda bifuza ko ajya muri iki gihugu gukora igeragezwa.

Muri iyi baruwa, perezida w'iyi kipe Mario Jorge Leandro da Silva yamenyesheje Amabasaderi wa Portugal muri Kenya ko bifuza ko Bashunga yajya gukora igeragezwa muri Portugal.

Yagize ati 'njyewe, Mario Jorge Leandro da Silva, perezida w'ikipe ya FC Setubal yanditse mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Portugal, turashaka kubasangiza ubutumire bwacu kuri Mr. Abouba Bashunga, umunyarwanda ufite passport nimero (twanze kuzandika), umukinnyi w'umupira w'amaguru ko tumukeneye vuba bishoboka ngo akore igeragezwa ry'iminsi 30 harimo kuba yasinya amasezerano y'akazi n'ikipe yacu mu rwego rwo kongera ingufu mu gihe cy'igura ry'abakinnyi.'
Iyi kipe kandi niyo izatunga mu gihe uyu mukinnyi mu gihe azaba ari muri iki gihugu mu igeragezwa.

Basabye Ambassade ya Portugal muri Kenya kubafasha ku bijyanye n'uyu mukinnyi, ni mu gihe mu Rwanda nta Ambassade ya Portugal ihari, ukeneye kujya muri iki gihugu ajya gushaka ibyangombwa muri Kenya.

ISIMBI yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo imenye igihe uyu musore ashobora kugendera ariko ntibyakunda kuko umuvugizi w'iyi kipe telefoni ye itari ku murongo.

Amakuru ISIMBI yamenye yakuye hafi mu nshuti z'uyu mukinnyi ni uko nta gihindutse ku munsi w'ejo ku wa Kane ari bwo Bashunga Abouba azafata rutimikirere yerekeza muri Portugal muri FC Setubal ikina mu cyiciro cya 3, ndetse amakuru avuga ko nta geragezwa azakora azahita asinyira iyi kipe.

Bashunga Abouba agiyeyo yaba abaye umunyarwanda wa 3 ugiye gukina muri Portugal, ni nyuma Mutsinzi Ange Jimmy ukinira CD Trofense yo mu cyiciro cya kabiri ndetse na Dylan Maes wakiniye Amavubi U20 ubu akaba akinira Sintrense SAD yo mu cyiciro cya 3.

Bashunga Abouba mu nzira zerekeza muri Portugal



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-mu-nzira-zerekeza-mu-ikipe-yo-muri-portugal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)