Umunyezamu w'ikipe ya Rayon Spots, Bashunga Abouba yaraye afashe indege yerekeza ku mugabane w'u Burayi muri Portugal gukora igeragezwa ry'iminsi 30 mu ikipe ya FC Setubal.
Mu mpera z'umwaka ushize nibwo FC Setubal yoherereje ubutumire ikipe ya Rayon Sports isaba uyu munyezamu ko yajya gukora igeragezwa muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya 3 muri Portugal.
Bakaba barahise banamenyesha Ambasade ya Portugal muri Kenya ngo bafashe uyu munyezamu kubona ibyangombwa vuba akaba yajya muri iki gihugu mu rwego rwo kuba aramutse atsinze igeragezwa yahita asinyira iyi kipe mu gihe isoko rizaba rifunguye.
Uyu munyezamu watinze kubona ibyangombwa dore ko aba yaragiye tariki ya 12 Mutarama 2022, aherekejwe n'umuryango wamugejeje ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yaraye afashe rutimikerere yerekeza muri Portugal.
Nubwo byavuzwe ko agiye gukora igeragezwa, andi makuru avuga ko Bashunga Abouba agomba guhita asinyira iyi kipe adakoze igeragezwa.
Si ikipe ya mbere yo hanze y'u Rwanda yaba asinyiye kuko yakiniye ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya ndetse na Buildcon yo muri Zambia.
Bashunga Abouba asinyiye iyi kipe yaba abaye umunyarwanda wa 3 ugiye gukina muri Portugal, ni nyuma Mutsinzi Ange Jimmy ukinira CD Trofense yo mu cyiciro cya kabiri ndetse na Dylan Maes wakiniye Amavubi U20 ubu akaba akinira Sintrense SAD yo mu cyiciro cya 3.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-yerekeje-muri-portugal