Umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko si buri Wese wemerewe kuwambuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupaka wa Gatuna wafunguwe kuri uyu wa mbere nyuma yo gufungwa mu kwezi kwa 3/2019 ariko abanyarwanda ntibemerewe guhita berekeza muri Uganda ku munsi wa mbere.

Ku ruhande rw'u Rwanda, icyemezo cyo gufungura umupaka cyafashwe nyuma y'iminsi mike Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agiriye uruzinduko i Kigali ndetse agirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Hakurikije ibyatangajwe n'abayobozi b'ibihugu byombi, ibyo biganiro byari bigamije kuzahura umubano wabyo.

Mu kiganiro, Umuvugizi Wungurije wa Leta y'u Rwanda, Alain Mukurarinda, yagiranye na Televiziyo Rwanda yavuze ko kuba umupaka wa Gatuna ufunguye ari intambwe itewe mu kuzahura umubano w'ibihugu byombi ariko yibutsa Abanyarwanda ko bitavuze ijana ku ijana ko ari iherezo ry'ibibazo bajyaga bahura nabyo bambutse.

Umwe mu bangiwe kwambuka uyu munsi yabwiye IJWI RY'AMERIKA ati "Twumvise itangazo rivuga ko umupaka wa Gatuna ufunguwe turishima kuko tugiye gusura inshuti n'abavandimwe hakurya.Twageze ku mupaka baratubwira ngo ntabwo bikunda biratubabaza cyane.Icyadutangaje nuko batubwiye ko hemerewe kwambuka imodoka zitwaye imizigo gusa.'

Undi yagize ati "Nahageze saa kumi n'ebyiri za mu gitondo....Nageze ku mupaka barambwira ngo ntabwo uri bwambuke.Kugeza n'iyi saha ntabwo turamenya uko amakuru ameze."

Icyakora Abanyarwanda bari baturutse Uganda bo ntibyabagoye kuko uyu munsi bambutse banyuze kuri uyu mupaka wa Gatuna.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yabwiye Ijwi ry'Amerika ati "Kuba imipaka yafunguwe s'uko Covid yarangiye.Twarabisobanuye ejo turavuga tuti "nibyo koko imipaka izaba yafunguye ariko mucunge uko bimeze ku yindi mipaka isanzwe nka Cyanika na Rusumo n'ahandi uko amabwiriza ya Covid yubahirizwa.

Ibihugu byombi bizabanza binabiganireho binagendeye kuri protocole ziteganwa na EAC kuri Covid.

Abajijwe abemerewe gukoresha uyu mupaka,Mukuralinda yagize ati "Uyu munsi mwabonye ko abatwara amakamyo bahise n'abanyarwanda basanzwe bari hanze,abanyamahanga batuye mu Rwanda nabo barinjira.Abandi bose bagomba kugenda,barinjira ariko bubahirije ayo mabwiriza."

Umupaka wa Gatuna wafunzwe nyuma y'uko u Rwanda rwari rwatangije imirimo yo kuwusana ariko biza guhurirana n'uko rwashinjaga Uganda gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi ntibagezwe imbere y'ubutabera.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umupaka-wa-gatuna-wafunguwe-ariko-si-buri-wese-wemerewe-kuwambuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)