Umupolisi yateye abantu kumirwa ubwo yicukuriraga imva azahambwamo napfa – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w'umupolisi w'imyaka 59 yatunguye abantu ubwo yicukuriraga imva azahambwamo niyitaba Imana.

Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya Sabasita mu gihugu cya Tanzania, yicukuriye imva ndetse aranayubakira, kugira ngo umunsi yapfuye umuryango we utazarushywa cyane n'ibikorwa bijyanye n'ishyingurwa rye.

Uyu mugabo witwa Patrick Matey Kimaro usanzwe ufite ipeti rikomeye mu gipolisi cya Tanzania yavuze ko byamufashe igihe kinini kugira ngo ashobore gusobanura no kumvisha umuryango we gahunda afite yo gucukura no kubakira imva azashyingurwamo kandi akiri muzima.

Asobanura ibijyanye n'isanduku yo kuzashyingurwamo, Kimaro azategura ibijyanye nayo, ariko yavuze ko atahita ayigura ubu.



Source : https://yegob.rw/umupolisi-yateye-abantu-kumirwa-ubwo-yicukuriraga-imva-azahambwamo-napfa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)