Umuraperikazi Card B yatanze ubuhamya bubabaje n'ubuzima yanyuzemo bwari bugiye gutuma yiyahura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Belcalis Almanzar wamamaye ku izina rya Cardi B umuraperikazi ukunzwe cyane muri Amerika ndetse no hanze yaho, yatangaje ko yagerageje kwiyahura Imana ikaginga ukuboko bitewe n'ibinyoma ku buzima bwe byatangajwe n'umunyamakuru witwa Tasha K uzwi cyane kuri YouTube. Ibi Cardi B akaba yabitanzemo ubuhamya mu rubanza yaburanagamo n'uyu munyamakuru ahamya ko yamwangirije ubuzima kubera amakuru yamutangajeho mu 2018.

Nkuko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye byandika ku myidagaduro birimo TMZ, Hollywood Life, PageSix n'ibindi byatangaje ko Cardi B yatanze ubuhamya mu rukiko bwatunguye benshi ubwo yavugaga ko yagerageje kwiyahura. Ibi yabivugiye imbere y'abacamanza ubwo yavugaga ingaruka yatewe n'ibinyoma umunyamakuru Tasha K yamutangajeho byerekeranye n'ubuzima bwe.

Umunyamakuru Tasha K uzwi cyane kuri YouTube akaba yararezwe na Cardi B mu mpera z'umwaka ushize aho uyu muraperi yamushinjaga ko yamutangajeho ibinyoma byamwangirije izina n'ubuzima bwe. Muri ibi binyoma Tasha K yatangaje harimo nko kuba Cardi B yarahoze ari indaya ndetse ko arwaye indwara ya Herpes(Twayigereranya n'imitezi) yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ku munsi w'ejo akaba aribwo Cardi B yahamagawe n'Urukiko Rukuru rwa New York Court House gutanga ubuhamya maze uyu muraperi akomoza ku kuba yarashatse kwiyahura.

Mu buhamya Cardi B yatanze yagize ati''Nkimara kubona amashusho ya Tasha K avuga ko njyewe nari indaya kandi ndwaye indwara idakira ya Herpes nagize agahinda gakomeye. Nibwo nari nkimara kubyara nk'ibaza ukuntu umwana wanjye azakura akabona ariya mashusho bikarushaho kumbabaza kuko byose byari ibinyoma. Amagambo Tasha K yamvuzeho yanteye Depression ku buryo nagerageje kwiyahura Imana iba ariyo intabara mpita ngana kwa muganga baramfasha. Umwaka wa 2018 wambereye mubi cyane kubera Tasha K''.

Cardi B yakomeje agira ati''Kubera Tasha K namaze igihe ntashaka ko umugabo wanjye ankoraho kuko nari mfite Depression yanambujije gukora umuziki nkuko byari bisanzwe. Nafashe umwanzuro wo kumurega kuko nari maze kubona ko yanyangirije ubuzima kubona nari ngeze aho nshaka kwiyahura kubera kubona abantu benshi bavuga ko ndwaye Herpes kandi ari ibinyoma byakwirakwijwe na Tasha K''.

Ikinyamakuru TMZ kivuga ko kuba Cardi B yatanze ubuhamya avuga ko yagerageje kwiyahura kubera ibyo Tasha K yamutangajeho, atari ubwa mbere yabivuga kuko yanabiririmbyeho mu ndirimbo yise 'Press' yasohotse kuri album ye yise Invasion Of Privacy. Kugeza ubu hategerejwe imyanzuro y'Urukiko ku rubanza Cardi B aregamo umunyamakuru Tasha K.

Refe:dailymail.com



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperikazi-card-b-yatanze-ubuhamya-bubabaje-n-ubuzima-yanyuzemo-bwari-bugiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)