Umusaza wari ushaje kurusha abandi kwisi yapfuye habura hafi ukwezi ngo agire indi sabukuru. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Umusaza witwa Saturnino de la Fuente Garcia wo mu gace kitwa Leon ho mu majyaruguru ya Esipanye, yitabye IMANA mu gitondo cyo kuwa 2 tariki 18/01/2022 aho yaburaga iminsi mike ngo yuzuzeimyaka 113 ndetse binavugwako Ariwe musaza(gitsina Gabo) wari ushaje kurusha abandi Bose kwisi.


Saturnino yitabye IMANA habura iminsi mike cyane ngo yuzuze imyaka 113 doreko yateganyaga kwizihiza isabukuru ye yamavuko numuryango we tariki 8 zukwezi Kwa 2. Uyu nyakwigendera rero yahawe igihembo na Guinness world records nkumusaza ushaje kurusha abandi Bose kuwa 10/09/2021 Aho yari afite imyaka 112.

Saturnino yari afite abana 8, abuzukuru 14 ndetse nabuzukuruza 22. Saturnino abajijwe ibanga yakoresheje ngo arame yavuzeko ibanga yakoresheje kugirango abashe kurama Ari kubaho ubuzima butuje utabangamira bagenzi bawe.



Source : https://yegob.rw/umusaza-wari-ushaje-kurusha-abandi-kwisi-yapfuye-habura-hafi-ukwezi-ngo-agire-indi-sabukuru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, April 2025