Ku wa gatatu tariki ya 26 Mutarama, mu ntara ya Trans Nzoia yo muri Kenya habaye ibintu bitangaje, ubwo umugabo washinjwaga kwiba inka yagaragaye ari kugendesha amaguru n'amaboko ndetse ari kurya ibyatsi ku muhanda wa Kitale-Eldoret.
Umutangabuhamya wabibonye Peter Wafula, yatangarije K24 Digital ko uyu mugabo yakekwagaho kuba mu mutwe w'abagizi ba nabi bibye inka kandi bakiba amaduka muri Trans Nzoia.
Wafula yavuze ko ibi byabaye nyuma y'ibyumweru bibiri umuhinzi wo mu gace ka Shimo la Tewa abuze ikimasa cye hanyuma abajura bacyibye bakibagira mu ishyamba ryegereye iwe.Uyu muhinzi ngo yasezeranije guha aba bajura isomo.
Uyu wabyiboneye yagize ati: 'Umuhinzi yararakaye cyane ku buryo yasezeranyije ko azigisha abo bagizi ba nabi isomo mu buzima. Iri rishobora kuba ari rimwe mu masomo yasezeranyijwe '
Undi mutangabuhamya witwa Simon Maingi, yavuze ko igihe ibyo byabereye, ushinjwa atashoboraga kuvuga kandi ko imbaraga zabo zo kumubuza kurya ibyatsi nta mbuto zatanze.
Maingi yagize ati: 'Twatunguwe no kubona agenda nk'inka kandi ikibabaje ni uko yariye ibyatsi. Twagerageje kuvugana na we ariko umugabo ntiyabasha kuvuga. "
Akomeza avuga ko uregwa yerekeje mu cyerekezo cy'aho ikimasa cyiciwe, igikorwa avuga ko cyari gihuye n'ubujura bwakorewe uwo muhinzi.