Umusifuzi yakoze ibara mu gikombe cy'Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusifuzi w'umunya-Zambia, Janny Sikazwe yakoze ibara mu mukino w'igikombe cy'Afurika wahuje Mali na Tunisia aho yarangije umukino inshuro 2 zose utarangiye.

Wari umukino wo mu itsinda F wabereye mu Mujyi wa Limbe, Mali yafunguye amazamu ku munota wa 48 gitsinzwe na Ibrahim Kone.

Tunisia iba yishyuye iki gitego ku munota wa 74 kuri penaliti yatewe na Wahbo Khazri ariko umunyezamu awukuramo.

Umusifuzi wo hagati Sikazwe yaje gutangura benshi ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 85, yahise awusoza.

Yaje gusanga yibeshye maze arawukomeza maze ugeze ku munota wa 89 n'amasegonda 43 yongera kuwusoza.

Abakinnyi n'abatoza ba Tunisia bahise bamwirukiraho bamubaza ukuntu asoje umukino utarangiye ndetse nta n'iminota y'inyongera igiyeho.

Hahise haba inama yemeza ko uyu mukino wongerwaho iminota ibiri ndetse hagakinwa n'amasegonda yari asigaye, ariko Sikazwe akava hagati akaba umusifuzi wa 4, gusa abakinnyi ba Tunisia babyanze maze umukino urangira uko.

Janny Sikazwe na bagenzi be bamufashije kuri uyu mukino bakaba basohotse bacungiwe umutekabo kugira ngo hatagira ubahutaza.

Nyuma yo gusoza uyu mukino, abatoza ba Tunisia ntabwo babyumvaga
Mondher Kbaier abwira Sikazwe ati ibyo ukoze urabona ari byo koko?
Abashinzwe umutekano basohotse babarinze
Umutoza wa Tunisia, Mondher Kbaier, ntiyumvaga ibibaye
Byari ibyishimo kuri Mali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-yakoze-ibara-mu-gikombe-cy-afurika-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)