Umusore wari ugiye kwambika impeta umukunzi we byarangiye yambitswe amapingu||menya uko byagenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore wo muri Nigeria wari ugiye kwambika umukunzi we impeta mu muhanda byarangiye yambitswe amapingu na Polisi yo muri kiriya gihugu.

Ubwo aba bakundana bari batangiye kwerekana amarangamutima umusore agiye kuzamura impeta ngo yambike umukunzi we, polisi yahise ihatunguka ibyari ibirori bihindura isura. Amakuru ya Legit avuga ko abakundana batatangajwe amazina bari babukereye, mu gushaka gutungurana bajya ahantu mu mujyi rwagati mu gace ka Ilorin Kwara.

Byarangiye umusore atambitse umukunzi we impeta kuko Polisi yahise imuhagurutsa igashaka kujya kumufunga. Umukobwa yabonye ibintu bibaye nabi, arataka cyane asaba Polisi kurekura umukunzi we, ko batazongera gupfukama mu muhanda na rimwe.

Ku mbuga nkoranyambaga, haje gusakara amashusho n'amafoto yerekana uburyo umusore yatakambye asaba imbabazi anihana ko atazongera gutekereza gutera ivi. Umupolisi yahisemo kumupfukamisha hasi igihe kinini nk'uko yari abyiyemeje gupfukamira umukobwa. Amakuru akomeza avuga ko ku bw' amahirwe umupolisi yaje kubababarira barataha icyabazinduye batagikoze.



Source : https://yegob.rw/umusore-wari-ugiye-kwambika-impeta-umukunzi-we-byarangiye-yambitswe-amapingumenya-uko-byagenze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)