Umutungo wabaherwe 10 ba mbere ku Isi wikuby... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi yose maze abantu benshi bakisanga mu bukene, ni nako umutungo w'abaherwe ba mbere ku Isi nawo wazamukaga umunsi ku munsi nk'uko byagaragajwe na raporo ngarukamwaka y'umuryango ukora ibikorwa by'ubugiraneza OXFAM.

Iyi raporo yatangajwe mu nama ya World Economic Forum, igaragaza ko umutungo wose hamwe w'aba bagabo 10 ba mbere bakize ku Isi wikubye inshuro zirenga ebyiri kuva muri Werurwe 2020. Iyi raporo ikomeza ivuga ko uyu mutungo w'aba bagabo 10 wavuye kuri miliyari $700 ukagera kuri tiriyoni $1.3.

Umutungo w'aba bagabo wazamukaga ku mpuzandengo $15,00 ku isegonda, cyangwa Miliyari $1.3 ku munsi mu myaka ibiri gusa iki cyorezo gitangiye gukwirakwira ku Isi. N'ubwo amafaranga y'aba baherwe yiyongeraga umunsi ku munsi, ni nako abantu barenga miliyoni 160 hirya no hino ku Isi bisanze mu bukene.

Nyuma y'uko ikigero cy'ibyinjizwa n'abakene ku Isi kigabanutse, ibi byagize uruhare mu rupfu rw'abantu bagera ku 21,000 buri munsi kubwo kutabasha kwiyishyurira serivisi z'ubuzima ndetse hakaza n'ingaruka zituruka ku mihindagurikire y'ikirere.

Aba bakire harimo Elon Musk, Jeff Bezos, Larry Page, Sergey Brin, Mark Zuckerberg, Bill Gates, Steve Ballmer, Larry Ellison, Warren Buffet na Bernard Arnault.


Umutungo w'aba baherwe warazamutse cyane muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19

Umutungo wa Elon Musk wiyongereye ku kigero cya 1,000% mu gihe uwa Bill Gates wiyongereye ku kigero cya 30%.

Aba bakire ngo n'iyo bahomba 99.999% by'umutungo wabo, n'ubundi bakomeza kurusha umutungo 99% by'abatuye Isi bose. Ikindi ni uko umutungo wabo ukubye inshuro esheshatu uw'abakene Miliyari 3.1 batuye Isi.

OXFAM yasabye ibihugu bikomeye gukaza ibijyanye n'imisoro, kugira ngo amafaranga asoreshwa aba baherwe akoreshwe muri gahunda zitandukanye harimo nko guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ikorwa ry'inkigo n'izindi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113655/umutungo-wabaherwe-10-ba-mbere-ku-isi-wikubye-kabiri-muri-iki-cyorezo-cya-covid-19-113655.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)