Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo biganiro bije bikurikira inama yabaye ku Cyumweru yariki 9 Mutarama 2022, yahuje inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Mozambique, ikaba yaribanze ku bimaze kugerwaho mu mezi atandatu ashize u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi guhashya ibikorwa by'iterabwoba muri Mozambique, by'umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ibiganiro by'uyu munsi byahuje abayobozi bombi, byibanze ku bufatanye hagati ya Polisi z'Ibihugu byombi.

Abayobozi b'inzego z'umutekano za Mozambique bayobowe n'Umugaba mukuru w'Ingabo z'icyo gihugu, General Admiral Joacquim Rivas Mangrasse, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuyobozi-wa-polisi-ya-mozambique-yagiranye-ibiganiro-na-mugenzi-we-w-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)