Mu buryo butari bworoshye hashakishijwe abarimu, abanyeshuri b'ibyiciro byose bakomeje kwiga ndetse bakora n'ibizamini bya Leta hanatangira umwaka w'amashuri 2021-2022, icyo kikaba na kimwe mu bikorwa by'ingenzi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda cyagezweho mu mwaka wa 2021.
Ku itariki ya 18 Mutarama 2021 nibwo hasubukuwe icyiciro cya nyuma mu mashuri cyari kigizwe n'abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu, n'abiga mu mashuri y'incuke.
- Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 07 Mutarama 2021 niho Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abana bo mu mashuri y'incuke n'abo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w'abanza bari bamaze igihe batiga, bazasubira ku ishuri ku itariki ya 18 Mutarama 2021.
Icyo gihe Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko nyuma y'uko za Kaminuza n'amashuri makuru bifunguye mu byiciro, n'amashuri yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro n'amashuri yisumbuye bigasubukura amasomo, icyari gikurikiyeho kwari ukureka n'abo bana bakajya kwiga.
Yagize ati 'Ntabwo rero abandi bakomeza kwiga abandi batari kwiga, bamaze amezi 10 batiga, mu mwaka wa mbere ho baziga ibihembwe bitatu kuko tuzakiramo n'abashya, naho mu yindi myaka ho baziga ibihembwe bibiri murumva ko ingengabihe yabo itandukanye n'iy'abandi'.
Nk'uko MINEDUC yari imaze kubitangaza ntibyatinze maze ku wa 18 Mutarama 2021, hirya no hino mu Gihugu amashuri arasubukurwa.
Nko mu Ntara y'Amajyaruguru, abana basaga ibihumbi 219 bo mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza n'ay'incuke ni bo basubukuye amasomo ku ikubitiro.
Icyo gihe uwari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije ababyeyi n'abarimu ko abana bagomba kurengerwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, babibutsa kenshi amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 mu buryo buhoraho.
Agira ati 'Umwana afata ibintu vuba kurusha umuntu mukuru, twasabye abarimu n'ababyeyi ko kwiga bigomba no kujyana no gukurikirana abana, byanashoboka ko bazajya banigisha iwabo uko bitwararika kuri Covid-19'.
Ababyeyi b'abanyeshuri bongeye kwishimira ko abana babo basubiye ku mashuri nyuma y'uko abo mu bice by'icyaro bakomeje kumvikana binubira kuba abana babo batiga kandi hari amashuri yigenga yo yakomeje kwigisha abana, aho hari n'abataratinyaga kumvikana bavuga ko harimo guha amahirwe abana bo mu miryango yishoboye kuko na bo bashoboraga kuba bakwandura Covid-19.
Abarimu barabuze habaho kubashakisha mu buryo budasanzwe
Uko abanyeshuri basubiraga ku mashuri mu byiciro ni nako abarimu batangiye kuba ikibazo ku buryo Ministeri y'Uburezi (MINEDUC) yagaragazaga ko ifite ikibazo cy'abarimu babarirwa mu bihumbi 24 bagombaga gushyirwa mu myanya, mu byiciro byose by'amashuri kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye n'amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro.
Ubwo Minisitiri w'Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yari mu kiganiro n'abanyamakuru, yagaragaje ko abarimu bagiye gutangira gushyirwa mu myanya, nyuma y'uko hari hamaze kuzura ibyumba bisaga ibihumbi 20 by'amashuri mu Gihugu hose.
Ni gahunda yakozwe mu buryo budasanzwe kuko hashyizwemo n'abarimu batize uburezi, hagendewe ku gusuzuma ibyari byagendeweho bashakwa.
MINEDUC yari yatangaje ko igiye guha akazi abarimu hagendewe ku ndangamanota zabo, benshi bakaba barahise bitabira gutanga ibyangombwa byabo ngo barebe ko babona ayo mahirwe, ku buryo mu mashuri abanza abari basabye akazi bageraga ku 27,372.
Mu mashuri yisumbuye abari basabye akazi bageraga ku 32,150 mu gihe abari bakenewe bari munsi gato ya 3,000, icyo gikorwa cyo kureba abujuje ibisabwa kuko nta kizamini bakoze, ngo kikaba cyaratwaye igihe kinini ari yo mpamvu abarimu bose bakenewe batinze kuzura.
Ibizamini bisoza icyiciro rusange n'amashuri yisumbuye 2020-2021 cyarakozwe
Uko abarimu babonekaga niko n'amasomo yakomezaga kugeza ubwo hitegurwaga ibizamini bya Leta aho abanyeshuri bongeye kwishimira gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye n'ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Mu banyeshuri bagombaga gukora ibizamini kandi abari barwaye Covid-19 ntibahejwe kuko abasaga 100 hirya no hino mu gihugu bashyiriweho uburyo bwo gukora ibizamini.
Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe ibizamini NESA Dr. Bernard Bahati yavuze ko gukora ibizamini barwaye Covid-19 byari byiteguwe neza, kugira ngo hatagira umwana uvutswa amahirwe y'abagombaga gukora ikizamini cya Leta kubera kurwara Covid-19.
Yagize ati 'Hirya no hino mu gihugu abana basaga 100 bakoze barwaye Covid-19, byateguwe neza kugira ngo hatagira umwana uvutswa amahirwe yo gukora ibizamini kubera ko barwaye, twashyizeho uburyo bwihariye bw'aho bakorera ibizamini, n'uburyo bwo kujya kubafata no kubasubiza mu miryango yabo kandi biragenda neza'.
Hari abanyeshuri babyariye mu bizamini, n'abonsaga impinja
Ubwo hakorwaga ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye kandi hagaragaye utuntu tudasanzwe harimo nko kuba hari abanyeshuri bakoze ibizamini bonsa abana, n'ababyariye mu bizamini, bikavugwa ko byatewe no kuba abanyeshuri baramaze igihe batiga bagahura n'ibishuko byatumye bishora mu mibonano mpuzabitsina.
Urugero ni nko mu Karere ka Muhanga aho kuri Groupe Scolaire ya Cyeza umunyeshuri yakoze ikizamini yonsa uruhinja rw'iminsi ibiri yari amaze kwibaruka.
Umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu Karere ka Muhanga Habyarimana Daniel yavuze ko uwo mubyeyi yagenewe ibyo umubyeyi wese ukibyara akenera harimo no gushakirwa uwita ku mwana we n'ibikoresho by'isuku bimufasha kwiyitaho.
Agira ati 'Twateguye ibikenerwa byose bihabwa umubyeyi wabyaye, harimo imyenda y'umwana ibikoresho by'isuku yewe twanamuhaye umukozi wo kwita ku mwana igihe nyina ari gukora ibizamini kandi umubyeyi n'umwana bameze neza, kumucumbikira mu kigo biramurinda gukora ingendo akora ataha'.
Si muri Muhanga gusa byabaye, ahubwo hari undi twahaye izina rya Iranzi Aline (ni ryo zina yahisemo kwiyita ariko atari irye ry'ukuri) ari mu bakoze ibizamini bisoza umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye, ariko we banyuzagamo bakamuzanira uruhinja rw'amezi abiri yaherukaga kwibaruka, akarwonkereza ku ishuri.
Iranzi w'imyaka 18 y'amavuko yavuze ko n'ubwo yagize ibyago byo kuba umubyeyi akiri mu ishuri, atatakaje icyizere cyo kuzavamo umwubatsi ukomeye.
Yagiye ati 'Nagize ibyago mba umubyeyi nkiri muto, ntabwo nacika intege kuko nkunda ubwubatsi mfite icyizere cyo gutsinda ngakomeza amashuri nkazabamo umwubatsi ukomeye'.
Abanyeshuri basabye guhindurirwa ibigo si ko bose babihawe
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini (NESA) cyatangaje ko abatsindiye kujya mu mashuri yisumbuye basabye guhindurirwa ibigo mu gihe gito bageraga ku bihumbi 10, ariko bose bakaba bataremerewe ku mpamvu y'uko Leta ifite amashuri make afite amacumbi (boarding).
Umuyobozi ushinzwe ibizamini bya Leta n'impamyabushobozi muri NESA, Dr Alphonse Sebaganwa, yavuze ko ikibazo cy'ubuke bw'amashuri, cyane cyane muri Kigali ari cyo gituma abifuza ibigo bibegereye bose atari ko babihabwa.
Mu yandi makuru yerekeranye n'uburezi yaranze umwaka wa 2021, Ikigo 'Rwanda Polytechnic (RP)' gishinzwe Amashuri Makuru y'Imyuga n'Ubumenyingiro (IPRC), cyatangaje ko Leta yacyemereye gushinga inganda mu mashuri yacyo, mu rwego rwo kwishakira ibikenerwa by'ibanze no gufasha abanyeshuri kwigira ku murimo.
Umuyobozi w'Ikigo Rwanda Polytechnic gishinzwe amashuri makuru y'imyuga n'ubumenyingiro, azwi nka IPRC, Dr. James Gashumba akaba yaragaragaje ko batangiye bakora amasafuriya manini cyane yifashishwa mu gutekera ibigo by'amashuri yisumbuye, binyuze mu mushinga wa Miliyari ebyiri zatanzwe na MINEDUC.
Agira ati, 'Kugira inganda zacu bizafasha abanyeshuri kwiga banashyira mu bikorwa ibyo biga, bizanagabanya kandi ibyo Leta yashoraga muri aya mashuri kuko tuzabasha kwihaza mu ngengo y'imari bitume tudakomeza kujya dutegereza ibyo dusaba Minisiteri'.
Ibi bigo bifite isoko risaga miliyari n'igice z'amafaranga y'u Rwanda yo gukora ayo masafuriya manini azashyirwa mu bigo by'amashuri yisumbuye n'abanza mu mushinga uzarangira utwaye abarirwa muri miliyari 10.
Abanyeshuri batsindwa ibizamini bya Leta bazajya basibira abandi bakomeze gusubiramo aho batsinzwe
Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 hari abana barenga ibihumbi 44 batatsinze ibizimini bya Leta bisoza amashuri abanza, hamwe n'abandi barenga ibihumbi 16 batatsinze ibisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.
MINEDUC yijeje abo bana ko n'ubwo bazasubira kwiga aho bigaga, ibigo byabo bizafashwa kujya bibasubirishamo by'umwihariko amasomo.
Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya yashimye urugero rw'imitsindire y'abana muri uwo mwaka rungana na 82%, kuko ngo rwarushije urwo mu mwaka wa 2019 rwanganaga na 81.6%, akavuga ko bishobora kuba byaratewe n'uko babonye umwanya wo gusubiramo amasomo mu gihe cya Guma mu Rugo, babifashijwemo n'ababyeyi.
Sendika y'abarimu bo mu bigo by'amashuri byigenga (Syneduc), yasabye ko abarimu bakoroherezwa kwishyura inguzanyo bahawe na Umwalimu Sacco, kuko ibabereye umuzigo uremereye.
Mu gihe cya Covid-19, ngo abenshi mu barimu bigisha mu bigo byigenga basubikiwe amasezerano y'akazi, bituma abari barasabye inguzanyo bajya mu bukererwe ku nguzanyo bari barafashe, ku buryo byatumye basubiramo amasezerano y'inguzanyo.
Umuyobozi wa Syneduc, Jean Bosco Mbonabucya, avuga ko abarimu bo mu bigo byigenga bafite ikibazo kibakomereye kuko inguzanyo bafashe, bageze mu gihe cya covid-19, ibigo bigishagaho bigasubika amasezerano y'umurimo.
Yagize ati 'Kubera Covid-19 hari abarimu bahagarikiwe amasezerano murumva ko bigoye kwishyura inguzanyo igihe utakibona umushahara kuko ntibakomeje guhembwa, turasaba ko bafashwa inyungu z'ubukererwe ntizibarwe kugira ngo ideni ryabo ridatumbagira cyane'.
Minisitiri w'uburezi Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko bazakorana na Umwalimu Sacco kugira ngo barebe uko abo barimu bakoroherezwa kwishyura kuko ikibazo cyabo cyumvikana.
Abarimu bigisha mu mashuri yigenga kandi bifuje ko na bo bagerwaho n'amahirwe yo kwigira ubuntu muri kaminuza nk'uko Leta igiye kubikorera bagenzi babo bigisha mu mashuri ya Leta n'afashwa na yo.
Babitangaje nyuma y'aho bitangarijwe ko abarimu bigisha mu mashuri ya Leta n'afashwa na yo bazaba bamaze gukora imyaka itatu mu mashuri abanza n'itanu mu yisumbuye bazajya bakomeza amasomo yabo bishyuriwe na Leta.
Abakozi ba Leta bagiye guhugurwa mu ikoranabuhanga
Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) hamwe na Kaminuza yigisha iby'Ubukerarugendo, Amahoteli n'Ikoranabuhanga (UTB), bagiranye amasezerano y'ubufatanye mu kwigisha abakozi ba Leta bagera ku 75,000 bari hirya no hino mu gihugu.
Ubu bufatanye bugiyeho nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi mu by'ikoranabuhanga cyitwa ICDL, bugaragaza ko n'ubwo abakozi ba Leta bafite za mudasobwa na telefone zigezweho, abazibyaza umusaruro ukwiriye batarenga 20%.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi z'ikoranabuhanga ICDL Foundation, Damien O'Sullivan avuga ko icyuho cy'ubumenyi mu by'ikoranabuhanga cyatangiye kugaragara neza ubwo isi yose yari igiye mu bihe bya Guma mu Rugo kubera Covid-19.
Abakozi bamwe babuze icyo bakora kuko batari bafite uko bahura na bagenzi babo bashinzwe kubafasha mu by'ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi z'ikoranabuhanga ICDL Foundation, Damien O'Sullivan, yabwiye abitabiriye Inama nyafurika mu by'ikoranabuhanga yabereye i Kigali ko hari benshi bafite mudasobwa cyangwa za smartphones ariko batazi icyo bashobora kuzikoresha mu kazi bashinzwe.
MINEDUC yasabye ko habaho umwihariko mu kuzamura ubumenyi bw'abana basigara inyuma
Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yasabye abarimu kuzamura abana bari inyuma y'abandi mu masomo bakagezwa ku kigero kimwe n'abandi banyeshuri kugira ngo bashobore kugendera hamwe.
Iyo ni gahunda yatangiranye n'umwaka w'amashuri wa 2021- 2022, watangiye tariki 11 Ukwakira 2021, bikazajya bikorwa kuri buri saha ya mbere ya buri munsi w'amasomo.
Babisabwe na Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya, ku wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, ubwo mu Rwanda bifatanyaga n'ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwalimu wizihizwaga ku nshuro yawo ya 20.
Icyo gihe Minisitiri w'Uburezi yasabye ko abahuriye ku mwuga w'uburezi bibanda cyane cyane mu gufasha abana bakiri inyuma y'abandi, kugira ngo bose bazamukire rimwe.
Perezida Kagame ashima uko uburezi bwagenze 2021
Mu ijambo rigaragaza uko umwaka wa 2021 warangiye Igihugu gihagaze, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku ngaruka za Covid-19 zitasize n'ibijyanye n'uburezi maze yibutsa ko uburezi buri mu bihagaze neza kuko abanyeshuri bose basubiye ku mashuri ndetse bagakora ibizamini bisoza umwaka w'amashuri wa 2020-2021.
Agira ati 'Nyuma yo gufunga kenshi amashuri yongeye gufungura kandi akomeza gukora kugeza ubwo abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya Leta igihe cyose ibindi bikorwa byari bikomeje, abanyeshuri kandi bashoboye kwimukira mu byiciro bikurikiyeho'.