Urubyiruko rwasabwe gufatira urugero ku ntwari z'u Rwanda mu buzima bwarwo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Mutarama 2022, mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda cyagarutse ku butwari mu Banyarwanda gitegura ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari.

Buri tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w'Intwari zakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu mateka y'u Rwanda.

Minisitiri Bamporiki yasabye urubyiruko kuba rwakora iby'ubutwari nk'ibyaranze ingabo zari iza RPA Inkotanyi zafashe iya mbere zikabohora u Rwanda ndetse zigakura n'ibihumbi by'Abanyarwanda mu buhunzi.

Ati 'Abato bagomba kujya bacukumbura amateka y'abo babyeyi banze guheranwa n'ubuhunzi, banze kurambarara mu kibi bakavuga ngo reka twibohore iyi ngoyi y'ubuhunzi amahanga areke kutwubararaho.'

Ibi abihuje na Uwamahoro Prisca, umwe mu banyeshuri bagizwe intwari bo mu Ishuri ry'i Nyange, wavuze ko urubyiruko rufite amahirwe yo gukurira mu gihugu cyiza cyatuma baba intwari.

Ati 'Abana babyiruka ubu bafite amahirwe ko bavukira mu gihugu gifite ingengabitekerezo nziza, yo kubakira ku bumwe bw'Abanyarwanda ari nayo mahitamo perezida yaduhaye yo guhitamo ubumwe.'

Yakomeje ati 'Bakwiye kugendera ku nyigisho no ku rugero rw'izo ntwari zatubanjirije no kubyo bigishwa n'uko igihugu kimeze, bakavoma mu mpanuro umukuru w'igihugu ahora aduha tukubakira kuri ubwo bumwe.'

Abakiri bato basabwa kwiga amateka yabafasha kuba intwari bafatiye urugero ku bababanjirije n'ubuzima bwabo.

Lt. Col. Mugisha Vincent wari ku rugamba rwo kubohora igihugu, yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi by'urubyiruko birimo iby'ubutwari.

Ati 'Ubutwari burakomeje iyo ubona abana b'abakorerabushake, ukabona aritanga ntahembwa yirirwa ku zuba abwira abantu ngo nimwambare agapfukamunwa kandi abwira abantu bakuru bazi ubwenge uwo ntiyabura kubarwa nk'intwari.'

U Rwanda rufite intwari ziri mu byiciro bitandukanye birimo Imena, Imanzi, Ingenzi n'Umusirikare utazwi.

Mu Ntwari z'Imanzi harimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, ndetse n'Umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Mu Ntwari z'Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n'Abanyeshuri b'i Nyange banze kwivangura bikaviramo bamwe kwicwa abandi ubu bakaba barahamugariye.

Abari mu cyiciro cy'Ingezi ntibaramenyekana kuko hakirimo gukorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane abazashyirwamo.

Urubyiruko rwasabwe gufatira urugero ku ntwari zitangiye u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabwe-gufatira-urugero-ku-ntwari-z-u-rwanda-mu-buzima-bwarwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)