VIDEO YA BAMPORIKI YEMERA KUBA IDEBE RYA ISIMBI ALLIANCE
Ibi byabaye nyuma yuko Isimbi Alliance usanzwe umenyerewe muri Cinema nyarwanda unaherutse gusohora Igice cya Film ye Yise Alliah the Movie, aho yagabiye inka Hon. Bamporiki mu kumushimira nawe agira ati"Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye [inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe"
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco N'Urubyiruko Hon. Edouard Bamporiki
Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko iyi nka yatangiwe mu birori by'ubusabane byabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022 bigahuza abantu batandukanye barimo n'abasanzwe baba mu myidagaduro
Aganira niki kinyamakuru Isimbi yagize ati"'Bamporiki akora sinema, kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda. Njye rero nk'umwe muri abo namushimiye.'
Akomeza avuga ko "Indi mpamvu mushimira, ni uko atari ibintu byoroshye guhabwa inshingano ukiri urubyiruko nk'uko yazihawe, ariko kuva yatangira kuzifata, Bamporiki ntarataba mu nama urubyiruko"
MUMAFOTO Y'INDOBANURE REBA UBURANGA BWA ALLIAH COOL WAGABIYE INKA BAMPORIKI
Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool
Alliah azwi cyane muri cinema