Igare rirerire ku isi ripima 7.41 m kandi ritwarwa n'uwarikoze, Adam Zdanowicz wo muri Polonye.
Urebye neza, ntiwakeka ko iki kintu kimeze nk'igiti cya Noheri ari igare.
Adam akunda gukora ibintu bidasanzwe, harimo amagare,aho irya mbere yarikoze muri 2009.
Ishyaka rya Adamu ryahoze ari "gukora ibintu binini." "
Ati: 'Kuzamura ibitekerezo byanjye bikagera ku rwego rwo hejuru bintera ibyiyumvo ko hari icyo nagezeho kandi nkanyurwa. Kugera ku nzozi zanjye bintera kurushaho kugerageza ibintu bishya bitangaje kandi igare rirerire ni urugero rwiza rw'imyumvire yanjye n'imyizerere yanjye. "
Adam avuga ko iri gare aricyo kintu kinini kitigeze gikorwa mbere.
Byamutwaye hafi ukwezi gutegura no gushushanya iki gihangano, mu gihe gukora iri gare rikagenda byatwaye ibyumweru bitatu.
Adam yakoresheje ibikoresho byakoreshejwe kugira ngo yubake igare rye.