Yanze kuyigurisha! Ibyingenzi ku mpano umuny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 20 Nyakanga 2020 nyuma y'umunsi umwe Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo y'umukobwa Ava Ndengeyingoma wabonye izuba kuwa 19 Nyakanga 2020, Perezida Paul Kagame mu magambo yuje ubwuzu n'ibyishimo byinshi byo kwakira mu muryango we umwuzukuru wa mbere yagize ati: 'Guhera ejo twishimiye kugira umwuzukuru, turabashimiye A&B, mbega umunezero.'

Nyuma y'amezi asatira abiri hari kuwa 15 Nzeri 2020 ni bwo bwa mbere Perezida Paul Kagame yagaragaye ari kumwe n'umwuzukuru we, mu masaha macye iyo foto yari imaze guhererekanwa ahantu henshi.

Umwe mu bahanga b'abanyabugeni witwa Nkundamahoro Kizito yahise ayikoramo igishushanyo cyiza, hari kuwa 30 Nyakanga 2020, maze gitangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bigizwemo uruhare na Luckman Nzeyimana umunyamakuru wa RBA. Iki gihangano cyashimwe n'abanyarwanda batandukanye ndetse gikora ku mutima wa Ange Kagame wahise agaragaza ko yifuza kumenya umunyabugeni wagitunganije.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022 ni bwo INYARWANDA yakiriye amakuru y'uko umunyabugeni Hirwa yanze kugurisha impano yakoreye Madamu Jeannette Kagame. Uyu Hirwa amaze gukora ibihangano byakunzwe birimo icyo yakoreye Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ndetse n'icyo yakoreye Umutesi Denise Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020.

Uyu munyabugeni Hirwa yaduhishuriye ko yanze kugurisha igihangano yakoreye Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame. Yavuze ko mu bashatse kugura iki gihangano kubera ubwiza bwacyo harimo n'umuyobozi ukomeye ariko tutari butangaze amazina muri iyi nkuru. Iki gihangano kigaragaza Madamu Jeannette Kagame ateruye umwuzukuru we Ava Ndengeyingoma.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Hirwa yatangiye asobanura uko icyo gihangano cyakozwe. Agira ati: 'Nakoze icyo gishushanyo mwumvise mu mwaka wa 2020, byo guha agaciro urukundo Madamu Jeannette Kagame akunda abana, urubyiruko n'abanyarwandakazi muri rusange.'

Akomeza agira ati: 'Hari inshuti yanjye yampamagaye imbwira ko ikunda Madamu Jeannette Kagame n'uburyo yita ku babyeyi, urubyiruko n'abari n'abategarugori muri rusange, iti none wakoze igishushanyo muri iriya foto ye ko kuba nyirakuru w'umuntu ari umugisha.'

Yongeraho ati: 'Yambwiye ko nubwo bitaba ako kanya ariko igihe kizagera, kikazamugeraho kandi ko byaba ari igikorwa cyiza kandi gihesheje nyirakuru w'umwana icyubahiro nubwo agihorana ndetse ahora ahesha abanyarwanda by'umwihariko abanyarwandakazi.'

Asobanura ko mu mwaka n'igice amaze agikoze benshi bifuje kukigura ariko akakibima ati:'Si muri iyi minsi bibaye nubwo byatunguye bamwe ukuntu nanze kukigurisha. (...)". Avuga ko impamvu yanze kukigurisha ari ukubera ko yifuza kuzakihera Madamu Jeannette Kagame nubwo byamufata imyaka.

Yagize ati: 'Ariko nanze kugitanga kuko si igishushanyo, ni impano kandi nk'uko mushuti wanjye yabivuze umunsi umwe tuzayishyikiriza Madamu Jeannette Kagame kuko ndamukunda kandi na mushuti wanjye aramukunda kandi duha agaciro yahesheje kandi ahesha umunyarwandakazi.'

Hirwa asoza agira ati: 'Niba kandi hari uwakoze icya Perezida Paul Kagame n'umwuzukuru we, kuba harakozwe n'icya Madamu Jeannette Kagame ni no guhamya ihame ry'uburinganire kandi ko ibikwiye nyirakuru w'umwana bikwiye na sekuru, bose ni ababyeyi twubaha kandi badufatiye runini.'

Ibihangano abanyabugeni bakora binyuze mu gushushanya, akenshi usanga biba bikoranye ubuhanga ku buryo hari n'ibiba bitagaragara habona nyamara hakijima bikamurika. Hirya no hino ku isi usanga uko ibi bihangano bimara igihe ari ko birushaho guhenda bitewe n'inkuru yabyo n'amateka bibumbatiye. Ibyo bihangano bikoranye ubuhanga birimo n'ibyo umusore ukiri muto witwa Hirwa ajya akora.

Ifoto ya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we Ava Ndengeyingoma yashyizwe hanze kuwa 15 Nzeri 2020 yakozwemo igihangano cyanyuze benshi barimo na Ange Kagame

Umunyabugeni Hirwa usigaye ukorera kuri Fazenda ahagaze impande y'impano ategereje umunsi nyawo ngo azayishyikirize Madamu Jeannette Kagame

Igihangano cyakozwe na Hirwa nk'impano yageneye Madamu Jeannette Kagame


Umunyabugeni Nkundamahoro ni we wahanze iki kihangano cyakunzwe n'abarimo Ange Kagame

Hirwa ni we wakoreye Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie iki gihangano cyakunzwe na benshi


Miss Umutesi Denise ni umwe mu bakorewe igishushanyo na Hirwa


Miss Denise Umutesi yishimiye cyane igihangano yakorewe na Hirwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113810/yanze-kuyigurisha-ibyingenzi-ku-mpano-umunyabugeni-hirwa-yakoreye-madamu-jeannette-kagame-113810.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)