- Sinzabakwira Jean Baptiste n'umugore we Nzamugurinka Gaudence bishimira ko ubu basigaye babanye neza
Uwo mugabo uvuga ko yahozaga umuryango we ku nkeke, kugeza ubwo Gitifu w'Umurenge amutumyeho ngo yitabire amahugurwa ajyanye no gutoza abashakanye indangagaciro z'umuryango, akeka ko bagiye kumufunga bimutera kujya kwihisha mu murima w'ibigori amaramo iminsi itatu.
Yabitangarije mu gikorwa cyo kumurika ibyavuye mu mushinga wa Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri ugamije gutoza urubyiruko n'abashakanye indangagaciro z'Umuryango, hagamijwe kubaka imiryango itekanye, igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze tariki 18 Mutarama 2022.
Ni inyigisho zimaze amezi asaga abiri, aho zitabiriwe n'imiryango isaga 600 n'urubyiruko cyane cyane iyarangwaga n'amakimbirane yo mu turere dutatu two mu Ntara y'Amajyaruguru ari two Burera, Gakenke na Musanze mu Mirenge itanu yo muri utwo turere, ari yo Kamubuga, Busengo, Kivuye, Rwerere na Rwaza.
Mu batanze ubuhamya harimo n'umuryango wa Sinzabakwira Jean Baptiste n'umugore we Nzamugurinka Gaudence, umuryango warangwaga n'amakimbirane aho umugabo yahoraga atoteza umugore we.
- Imiryango yahuguwe yitezweho byinshi mu gufasha indi miryango ikirangwa n'amakimbirane
Sinzabakwira avuga ko ubuzima yahozemo bwari bubabaje, aho yiberaga mu buraya atunze inshoreke ngo atazi umubare, urugo rurakena kugeza ubwo umugore we amuhunze.
Ati 'Imana yankuye ahakomeye, nari umugabo mubi cyane, nahozaga umugore ku nkeke ngahora mu nshoreke mu busambanyi bukabije, twari tubayeho nabi aho umugore yirirwaga ahingira abandi ngo tubone imibereho, yataha ngafata ibyo azanye nkabijyana mu nshoreke zanjye'.
Arongera ati 'Nari nk'igisimba nari naragomeye Leta ku buryo nta mituweli natangaga, abana banjye ntabwo bigaga kubera kubahoza ku nkeke, nageraga mu rugo umugore n'abana bagakizwa n'amaguru bakarara hanze, dore ko hari ubwo umugore yatekaga kare akagaburira abana hakiri kare yirinda ko ntaha batararya bakumva ninjiye bakirukira mu rutoki. Umugore yabonye ashobora gupfa asubira iwabo amarayo umwaka.
Uwo mugabo avuga ko ubwo Gitifu w'Umurenge yamuhamagaraga amusaba kwitabira amahugurwa yateguwe na Kiliziya Diyosezi ya Ruhengeri, yabifashe nko kumubeshya aho yaketse ko bashaka kumufunga.
Ati 'Kubera ko hari ingo zari zibanye nabi, hari ubwo inzego z'umutekano zazaga zikajya kubafunga. Gitifu yantumyeho ngo njye kwiga mbifata nko kumbeshya ngo Pandagare ize intware, ntangira kujya ndara mu bigori'.
Arongera ati 'Umunsi umwe nagiye hafi y'Umurenge mbona abantu bari kujya kwiga ariko nkomeza kugira ubwoba, rimwe ngiyeyo banyakira neza baranyandika ntangira kwiga, barambwira ngo njye kuzana umugore wanjye, ndagenda aho yabaga iwabo ndamuzana dufatanya kwiga'.
Umugore we witwa Nzamugurinka Gaudence, avuga ko yahoranaga ubwoba bw'uko umugabo we azamwica aho ngo yahoraga amuhoza ku nkeke.
Yagize ati 'Buri gihe nahoraga niteze gupfa, kuko uko yatahaga yasinze yazaga akubita, hari ubwo natekeraga abana kare ngo nataha asange namaze kubagaburira ahasigaye tukajya kurara mu ishyamba, twumvaga aje tugakizwa n'amaguru, ndetse nabonye ko nshobora gupfa mpitamo kumuhunga njya iwacu'.
Ubu uwo muryango ngo ni intangarugero aho batuye
Sinzabakwira yavuze ko nyuma yo guhugurirwa gahunda yo kubaka umuryango utekanye we n'uwo bashakanye, yahinduye ingeso mbi yarimo ubu ngo akaba ari umugabo uhora ahihibakanira iterambere ry'urugo rwe.
Kugeza ubu ngo akora umwuga w'ubucuruzi, aho abifatanya no kubaka, umuryango we ngo ukaba umeze neza.
Yagize ati 'Hari benshi twabanaga mu ngeso mbi, ubu ndi kubahugura kugira ngo ingo zabo zitere imbere nk'uko urugo rwanjye rwateye imbere. Ubu iwanjye ni amahoro abana barataha bavuye ku ishuri nkababaza ibyo bize, bakambwira ibyo babatumye nkabibaha, ubu baratekanye'.
Nzamugurinka na we agira ati 'Kubera inyigisho baduhaye, mbona nta mugabo waba mwiza nk'uwanjye, ubu ingeso mbi yaraziretse burundu aragera mu rugo ati wiriwe sheri wanjye nanjye nkamwakira neza nkamugaburira, iryo faranga yakoreye akarizana tukiga ku cyo turikoza, turi mu byishimo pe'.
Uwo mushinga wo gutoza urubyiruko n'abashakanye indangagaciro z'umuryango wubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti 'Noza imibanire mu muryango wawe'.
Padiri Achille Bawe, Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi ya Ruhengeri ishinzwe umuryango avuga ko igihugu cyangwa Kiliziya idashobora kubaho mu gihe imiryango idatekanye.
Avuga ko mu miryango 600 bahuguye, harimo iyarangwaga n'amakimbirane ariko ubu ikaba itekanye.
Yagize ati 'Kuri Kiliziya Gatolika, haba ku isi yose, haba mu Rwanda no kuri Diyosezi ya Ruhengeri, ingo nzima ni zo zigira Kiliziya nzima, nk'uko ingo nzima ari zo zigira igihugu kizima giteye imbere. Iyo ingo zidatekanye icyo gihe bibabaza Kiliziya, akaba ari yo mpamvu Diyosezi yacu ya Ruhengeri yashyizeho Komisiyo ishinzwe umuryango igomba kwita ku ngo z'abashakanye no kwigisha abitegura gushinga ingo'.